Clarisse Karasira n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko
Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umukunzi we witwa Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeranye imbere y’amategeko, uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo tariki 18 Gashyantare 2021.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’iminsi mike yari ishize Ifashabayo asabye Karasira kumubera umugore, maze na we akabyemera atazuyaje nk’uko babigaragaje babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, nabwo bongeye kubigaragariza rubanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga

Clarisse Karasira kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, yanditseho ubutumwa agira ati “Gukundwa no gukunda ni umugisha udasanzwe mu buzima. Ndanezerewe cyane ko ejo nasezeranye kubana akaramata n’umwami w’umutima wanjye Dejoie. U Rwanda ni rweme rwandereye ubasumbya ubutware.”
Mu kumusubiza, Ifashabayo Dejoie na we yagize ati “Ndagukunda mwamikazi w’umutima wanjye. Gusezerana kubana nawe akaramata ni cyo kintu gihambaye cyane numva ngezeho mu buzima. Nzagukunda iteka mwamikazi.”



Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Clarisse karasira niyubahwe pe yakoze igikorwa kiza gusa uwo mugabo we ntazamubuze kudukorera umuziki yadukoreraga pe! Turamukunda azagire urugo rwizaaaaaaaaa!
umutamenwaa