Christus Reignat igeze kure imyiteguro y’igitaramo ‘I Bweranganzo’
Korali Christus Reignat, ikorera kuri Paruwasi Regina Pacis, igeze kure imyiteguro ya nyuma y’igitaramo ‘I Bweranganzo’, kigiye kuba ku nshuro ya Kabiri.
Iyi korali imaze amezi asaga atandatu itegura iki igitaramo ndetse abayigiza bari mu myiteguro ya nyuma aho bamaze bakorera muri Ste Famille.
Bahamya ko igitaramo cy’uyu mwaka kizaba kirimo indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abazacyitabira batazicwa n’irungu kuva mu ntangiriro kugera gisoje.
Umuyobozi wa Korali Christus Regnat, Mbarushimana Jean Paul, avuga ko igitaramo cy’uyu mwaka kizaba kisumbuye ku cyabaye umwaka ushize ku nshuro ya mbere.
Yagize ati, "Ubu ngubu tugiye gukora icyisumbuyeho kuko umuntu agenda ava mu bwiza ajya mu bundi, bityo nta gusubira inyuma."
Aha ni ho ubuyobozi bwa Korali Christus Regnat, buhera bushishikariza abakunzi bayo ndetse n’abakunzi ba Muzika muri rusange kuzaza ari benshi bakanogerwa n’ibyiza babahishiye birimo indirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana.
"Dufite indirimbo nyinshi zirimo izo kuramya no guhimbaza Imana, tuzanatarama mu ndirimbo zo kwimakaza umuco w’amahoro mu ndimi zitandukanye.”
Uretse kuba Christus Regnat, itegura iki gitaramo mu kurushaho kwegerana n’abakunzi bayo no gufasha abantu guhimbaza Imana, iki gitaramo gifite undi mwihariko, kuko amafaranga azavamo azafasha abana baturuka mu miryango itishoboye biga mu ishuri ribanza rya St Famille.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024, guhera Saa kumi n’ebyiri (18H00) z’umugoroba kuri Lemigo Hotel.
Korali Christus Regnat yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo gusingiza Imana nka ‘Kuzwa Iteka’, ‘Twarakuyobotse’ ndetse n’izindi nka ‘Mama Shenge’.
Korali Christus Regnat imaze kubaka amateka mu Makorali ya Kiliziya Gatolika, yashinzwe mu 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali, ikaba imaze kugira imizingo 7 y’indirimbo.
Ubuyobozi bwa Christus Reignat burasaba abantu kugura amatike hakiri kare kuko imyanya isigaye ari mike. Kugeza ubu amatike yashyizwe mu byiciro Bibiri; hari agura 20,000frw ndetse n’itike igura 10,000frw.
Ohereza igitekerezo
|