Chorale de Kigali ihishiye byinshi abazitabira igitaramo cyayo
Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali butangaza ko hari byinshi byiza bari gutegura, bahishiye abazitabira igitaramo cyayo kizaba tariki 18 Ukuboza 2016.

Iki gitaramo ngarukamwa cyitwa “Christmas Carols Concert” (igitaramo kigizwe n’indirimbo za Noheli) kizabera muri Kigali Conference & Exhibition Village-KCEV (Camp Kigali).
Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Alexis Nizeyimana avuga ko abazitabira icyo gitaramo bazaririmbirwa indirimbo zitandukanye ziganjemo iz’injyana ya “Classics”.
Akomeza avuga ko abazakitabira bazaririmbirwa indirimbo zakunzwe mu gihe cya kera kugeza n’ubu zirimo iza “Messiah” igice cyayo cya mbere zahimbwe na G. F. Handel.
Abazitabira icyo gitaramo kandi ngo bazaririmbirwa indirimbo y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi, (UEFA Champions League) iririmbwa mu Gifaransa, Icyongereza n’Ikidage.
Akomeza avuga ko kandi Chorale de Kigali izaririmba imwe mu ndirimbo iri mu Cyongereza yitwa “The Voice of the Lord” yahimbwe n’umwe mu baririmbyi b’iyo korali.

Nizeyimana avuga ko biteguye gushimisha abazitabira icyo gitaramo. Ni nayo mpamvu ngo bagishyize ahantu hisanzuye.
Agira ati “Twateguye ahantu hikubye kabiri aho twari dusanzwe dukorera kuko mu myaka yashize abantu barazaga bagahagarara abandi bakabura aho bajya bagataha. Gusa ntibitume abantu bibwira ko imyanya ihari ngo bazaze ku munota wa nyuma.”
Chorale de Kigali yabayeho kuva mu mwaka wa 1966. Mu kwezi kwa Kanama 2016 yizihije Yubile y’imyaka 50 imaze iririmbira Imana.
Kuri ubu ifite abaririmbyi babarirwa mu 100. Ifite imizingo (album) y’indirimbo z’amajwi 12 na Album ibyiri z’amashusho nazo ziri ku isoko.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwinjira muricyo gitaramo ni amafaranga?
Aimable, igitaramo kizaba Ku Cyumweru tariki ya 18/12/2016 Saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba.
mbeg byiza .mwatubwiye amasaha kizatangiriraho