Chorale Christus Regnat yongeye gutegura gitaramo ‘I Bweranganzo’
Chorale Christus Regnat, ku nshuro ya 2 yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro bya muntu bise ‘I Bweranganzo 2024’, gifite umwihariko wo gufasha abana bava mu miryango itishoboye.
Chorale Christus Regnat yatangaje ko imaze amezi asaga 6 itegura iki igitaramo, aho icy’uyu mwaka kizaba kirimo indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abazacyitabira batazicwa n’irungu kuva mu ntangiriro kugera ku musozo.
Igira iti, "Aha twavuga ururimi rwacu kavukire rw’Ikinyarwanda kuko benshi mu bakunzi bacu ari Abanyarwanda, ariko ntitwibagirwa ko n’abatumva Ikinyarwanda nabo badukunda bityo rero nabo tukaba twarabashyize igorora kuko mu ndirimbo zizaririmbwa harimo n’izikubiye mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza, Igifaransa, Ikiratini n’izindi."
Nyuma y’uko indirimbo zizaririmbwa muri iki gitaramo zizaba zikubiye mu ndimi zitandukanye ndetse zikazaba ziri no mu njyana ndengamipaka bituma ntawe uzipfumbata muri icyo gitaramo kuko abakunda amajwi agera mu gisenge (Classical Music), bazayumva kandi barusheho kuyaryoherwa.
Abakunda gucinya umudiho mu njyana Nyarwanda cyangwa se Gakondo nabo ntabwo bibagiranywe ndetse n’abakunda kwidagadura mu zindi njyana nabo Chorale Christus Rgnat ivuga ko bahishiwe.
Ubuyobozi bwa Chorale Christus Regnat bugira buti, "Niyo mpamvu rero dushishikariza abakunzi bacu, abakunzi ba muzika iririmbye neza muri rusange kugura amatike hakiri kare kugira ngo imyanya itazabashirana."
Chorale Christus Regnat imaze kubaka izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n’izindi zitandukanye zirimo ‘Mama Shenge’ yagaragayemo Yverry Rugamba na Andy Bumuntu, ‘Umukozi w’umuhanga’, ‘Duhakirwe’, ‘Ca akabogi’ n’izindi.
Muri rusange rero nk’uko abakunzi ba Chorale Christus Regnat, bamaze kubimenyera intego y’ibi bitaramo muri rusange ni ugukomeza gusigasira no guteza imbere muzika iririmbye neza; gufasha abantu kuruhuka no gusabana.
Igitaramo I Bweranganzo cy’uyu mwaka gifite umwihariko wo gukusanyirizamo ubushobozi bwo gufasha abana bava mu miryango itishoboye kubonera ifunguro rya saa sita ku ishuri n’ibindi bakenera.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki ya 3 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n’ebyiri (18H00) z’umugoroba kuri Lemigo Hotel.
Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri gitaramo yashyizwe mu byiciro 2. Itike ya 20,000 frw ndetse n’itike ya 10,000 frw, abayifuza bakaba bayakura ku rubuga rwa www.event.christusregnat.rw.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turahabaye cyane. Aga ticket namaze kukibikaho kabisaaa