Chameleon araza mu Rwanda kwitabira Kesha Festival

Josee Chameleon, umuhanzi w’Umugande arasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 18/07/2012 saa 23h00 ku kibuga cy’indege i Kanombe aho aje kwitabira Kesha Festival yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Kesha Festival izaba tariki 21-22/07/2012 kuri stade Amahoro i Remera no muri Selena Hotel; nk’uko byasobanuwe n’abagize Next Entertainment bateguye iyo festival.

Abayobozi ba Next Entertainment basobanura ibya Kesha Festival.
Abayobozi ba Next Entertainment basobanura ibya Kesha Festival.

Kuri stade Amahoro, Kesha Festival izatangira 15h00 kugeza mu gitondo aho kwinjira bizaba ari amafranga 2000 na 5000. Muri Serena Hotel kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 10 kwinjira bikaba ari saa moya za nijoro.

Kesha Festival izagaragaramo abahanzi nyarwanda nka Kitoko, Dream Boys Riderman, Urban Boys, Rafiki, Allioni, King James, The Brothers n’abandi bahanzi benshi cyane bazabisaba ndetse ngo n’uzabisaba buri buke igitaramo kikaba azemererwa kuririmba.

Kesha Festival izajya iba buri mwaka ndetse ngo nibinashoboka ijye iba inshuro zirenga imwe mu mwaka bitewe n’uko inkunga zayo zizajya ziba zabonetse; nk’uko twabitangarijwe na Binamungu Ever uhagarariye Next Entetainment.

Ubwo yari mu nama n’abanyamakuru tariki 12/07/2012, Binamungu yagize ati: “Dufite gahunda ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka ndetse nibinaba ngombwa bitewe n’uko abaterankunga baduteye inkunga gishobora no kuzajya kiba inshuro ebyiri cyangwa 3 mu mwaka.”

Hazaba bari ab Dj bakomeye cyane hano mu Rwanda nka Dj Bisoso, Dj Didier, Dj Karim n’abandi. Chameleon azwi ku ndirimbo nka Mama Mia, Kipepeo, Valu Valu aherutse gushyira ahagaragara n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka