Cecile Kayirebwa yasabye imbabazi abakunzi be
Umuhanzi nyarwanda w’icyamamare Cecile Kayirebwa yasabye imbabazi abakunzi be bamutegereje mu gitaramo cy’ubunani bakamubura, ariko ababwira ko hari ubundi buryo bahura bagahuza urugwiro.
Kayirebwa ufatwa nk’icyitegererezo mu bahanzi nyarwanda kubera ijwi n’injyana byanyuze benshi mu myaka irenga mirongo itatu y’ubuhanzi, yari ategerejwe nk’umushyitsi mukuru mu gitaramo cyo ku Bunani kuri ’LUXURY GARDEN’ (Norvege) cyateguwe na Rusakara Entertainment.
Mu gihe igitaramo cyari kinikije, abakunzi be bamubuze mu bahanzi bari bategerejwe, maze batangira kwijujuta. Abateguye igitaramo bahise bamushyira ku ndangururamajwi maze bamuhamagara bose bumva.
Kayirebwa yabasubije asaba imbabazi agira ati " Maze iminsi ntameze neza cyane mfite umunaniro mwinshi natewe ahanini n’ibihe by’iminsi mikuru. Nagerageje uko nshoboye ngo mbe nakwitabira igitaramo ariko intege ziba nke. Ndasaba imbabazi abitabiriye cyane kuko mba mbakumbuye kandi mbahoza ku mutima."
Kayirebwa yabasobanuriye ko kubera umunaniro atashoboraga kubageraho ngo basabane nk’umutaramyi wabo bisanzwe.
Abateguye igitaramo bamubwiye ko hari benshi bababaye kuko batamubonye, dore ko nabo ubwabo ngo bari biteguye gusabana na we, ndetse no kumuha impano bamugeneye.
Mu kubabwira ko hari ubundi buryo bashobora gusabana, yagize ati "nabizeza ko uwakenera kunsura muri iyi minsi ikurikiyeho yansura kuko namwakirana yombi. N’iyo baza ari abashyitsi benshi mu matsinda twagira umwanya wo kwisanzura, nta kibazo namwakirana yombi."
Iki gitaramo cyiswe "Ab’ubu n’ab’ejo" cyitabiriwe n’abacuranga indirimbo zigezweho ndetse n’iza gakondo. Ryari ihuriro ry’urubyiruko n’abakuze barimo Orchestre Impala, Le Fellows, Dauphin, n’Umuhanzi Jado Famous.
Icyamamare Makanyaga Abdul nawe yari mu b’imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|