C.O.G St Patrick igiye gutora Nyampinga mushya

Ku nshuro yaryo ya kabiri, Ishuri Ryisumbuye rya C.O.G St Patrick ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa gatanu taririki 31 Nyakanga rizatora Nyampinga uhiga abandi mu bwiza usimbura uwari watowe mu 2012.

Mu kiganiro na Gerard Niyonsenga, umwe mubanyeshuri biga muri iri shuri bari gutegura iki gikorwa, yadutangarije ko imyiteguro igeze kure aho bamaze gushyira ku murongo ibikenewe byose kugira ngo iki gitaramo kigende neza. Yadutangarije ko banamaze no kubona abahanzi ndetse n’abandi banyampinga bazitabira Nyampinga C.O.G St Patrick 2015.

Ibirori bya Miss St Patrick bizitabirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda.
Ibirori bya Miss St Patrick bizitabirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Iri rushanwa ry’abakobwa bahigana ubwiza muri C.O.G St Patrick rifite intego igira iti “Ubwiza-Umuco-Ubumenyi” bikaba kandi ngo ari na byo bizagenderwaho mu gutora umukobwa uhiga abandi uzegukana ikamba rya Miss St Patrick 2015.

Bamwe mu bahanzi bazitabira iki gikorwa harimo umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop Ciney, Auddy Kelly, Umutare Gaby, Yvan Buravan, Weya Viatora ndetse n’abandi.

Hazaba hari na bamwe muri ba Nyampinga barimo Miss Heritage 2015 Keza Joanna, Miss High School 2014 na Miss CBE 2015.

Hazaba kandi hari na bamwe mu babyinnyi bamenyekanye hano mu Rwanda nka Phantoms Crew, Sniper Dance Crew n’abandi.

Umushyushyarugamba muri ibi birori azaba ari Nkusi Arthur, umunyarwenya uzwi ku izina rya Rutura.

Abakobwa bagera ku icyenda barimo guhatanira iri kamba harimo Karangwa Nancy,Umuhoza Henriette, Batamuriza Peace, Kabano Sharon, Kamatari Onika, Uwayezu Sylvie, Habarugira Marry, Uwimana Djamilla na Ruterana Solange.

Igitaramo kizatangira i saa munani z’amanywa aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000 na 500 ku banyeshuri.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka