Byinshi ku mushyushyarugamba w’umunyarwenya MC Gatete

Gatete Jean Claude ukoresha izina rya MC Gatete mu birori akunze kugaragaramo, ni umwe mu banyarwenya bamaze kwamamara mu kuyobora ibirori no kuvuga amazina y’inka. Avuga ko yabitangiye bigezo ubwo uwari Meya wa Nyamagabe Munyantwali Alphonse yamwumvise avuga umuvugo ari ku muhanda, agatangira kumutumira gutyo mu birori bitandukanye.

MC Gatete
MC Gatete

MC Gatete wivugira ko ari ‘Gatete kadaterwa ubugabo n’urwagwa’ yavukiye mu Karere ka Nyamagabe aho bita i Nzega mu 1990. Mu 1994 yaburanye n’ababyeyi ye bituma arererwa mu kigo cy’imfubyi mu Mujyi wa Kigali. Arubatse afite abana 2, umuhungu n’umukobwa.

Mu bitangaje kuri MC Gatete ni uko mama umubyara akiriho akaba yaramumenye akuze kuko baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe se yari amaze gutabaruka.

MC Gatete avuga ko uretse kuba Imana yaramuhaye impano yo gusetsa, ashaka umwanya akanasoma ibitabo bya ba Rugamba Sipiriyani na Alexis Kagame mu rwego kwihugura no kurushaho kunoza imvugo iboneye y’Ikinyarwanda.

MC Gatete avuga ko nyuma yo kuvuga umuvugo ugakundwa i Nyamagabe yatangiye kujya atumirwa ahantu hatandukanye. Hamwe mu ho yatumiwe ngo ni muri Village Urugwiro, ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga abana abifuriza umwaka mushya na Noheli.

MC Gatete avuga ko umwuga wo kuyobora ibirori ari umwuga umutunze kandi ko abayeho mu buzima bwiza buri wese yakwifuza kubamo kandi akaba abikesha abamukunda bakanamushima.

Yagize ati “Ubu ntunzwe no kuvuga amazina y’inka ndetse no kuyobora ibirori ni ko kazi nkora buri munsi, ni ibintu byanzaniye inshuti nyinshi ndetse bimpuza n’abakomeye”.

Ikintu atazibagirwa mu buzima bwe ni uburyo abantu bamwitayeho mu gihe akazi ke kari kahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu isi.

Yagize ati “nibwo nabonye ko nkora akazi abantu bakunda, kubona umuntu aguhamagara akakubaza ati sha ko akazi kahagaze ubayeho ute, wajya kubona ukabona akoherereje ibihumbi 100”.

MC Gatete avuga ko akazi akora katagira amafaranga azwi ahubwo buri wese atanga akurikije uko yishimye cyangwa amukunda hakaba n’abantu bamugenera bitewe n’ubushobozi bwabo.

Avuga ko ababazwa no gukora akazi mu birori, uwo yakoreye akamubwira ngo yihangane amafaranga ntiyabonetse kandi yaje yayapangiye.

MC Gatete ntajya yibagirwa uburyo yagiye atumirwa mu birori birimo Umukuru w’Igihugu akabona yanyuzwe n’imivugo ye, ndetse kenshi agatumirwa n’abakomeye mu birori byabo bitandukanye birimo ubukwe bw’abana babo.

MC Gatete asaba urubyiruko gukunda igihugu cyabo no guharanira iterambere ryacyo akabasaba kumenya gushishoza mu gihe basoma ibiri ku mbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka