Byari ibyishimo birenze mu birori byo kumurika alubumu ya Tonzi

Ubwo Tonzi yamurikaga alubumu ye yise « Izina ryiza » ku cyumweru tariki 04/11/2012 abari bahari bose bishimiye bidasubirwaho ibyahabereye.

Abari bahari bose bageze aho barahaguruka barabyina ndetse na Minisitiri w’umuco na Siporo, Mitali Protais, arahaguruka acinya akadiho hamwe n’abandi banyacyubahiro bose bari bahari nta n’umwe usigaye.

Ikintu cyari gitangaje cya mbere cyagaragaye muri iki gitaramo ni umubare munini w’abantu bari bacyitabiriye kugeza ubwo icyumba (salle) cyuzura abandi bagahagarara.

Minisitiri Mitali n'abandi bari bahari baryohewe n'igitaramo barahaguruka barabyina.
Minisitiri Mitali n’abandi bari bahari baryohewe n’igitaramo barahaguruka barabyina.

Abahanzi bose bari baje kwifatanya na Tonzi, buri wese yagiraga umwihariko we wo gushimisha abantu ariko abakoze udushya twashimishije cyane abantu ni itsinda The Voice ryo muri Tanzaniya rigizwe n’abasore batanu bose bavukana kandi buri wese akaba afite umwihariko mu buryo aririmbamo ndetse n’uburyo ijwi rye riteye.

Umwe muri abo basore aririmba ijwi ryo hasi (base) ukaba wagirango hari ibyuma bibanza kurigorora kuko uburyo ryari rimeze ntawashoboraga guhita yemera ko ari irye riri gusohoka mu buryo bw’umwimerere (live).

Aba basore kandi baririmbaga basa n’abakina agakino gasetsa (comedy) ku buryo n’iyo bari kuririmba indirimbo nyinshi cyane nta wari kubarambirwa.

Abasore bagize itsinda The Voice ryo muri Tanzania.
Abasore bagize itsinda The Voice ryo muri Tanzania.

Dudu waje aturutse i Burundi na mugenzi we umufasha bashimishije abantu cyane dore ko n’indirimbo ze hafi ya zose abari aho benshi bari bazizi.

The Blessing nayo yashimishije abantu mu mibyinire yabo idasanzwe kandi bahimbaza Imana.

Judith Babirye waje aturutse Uganda, we yanabanje kwigisha ijambo ry’Imana maze anaririmbira abantu mu buryo butangaje ageza n’ubwo arambarara hasi, arapfukama amera nk’uri kurira.

Imibyinire ya The Blessing yashimishije abantu.
Imibyinire ya The Blessing yashimishije abantu.

Tonzi we ubwo yageraga ku rubyiniro (stage) mu myambaro myiza cyane n’abari bamuherekeje bamuririmbira, yari yizihiwe n’abari aho bose bavugiriza icyarimwe akamo k’ibyishimo.

Uyu muhanzikazi wari wambaye neza cyane mu buryo bugaragara, yaririmbye indirimbo ze nyinshi cyane kugeza ubwo aririmba n’indirimbo yamenyekanyeho cyane igira iti: “Nzajya ngusingiza Yesu nguhimbaze ngushyire hejuru mvuge ibitangaza ukora alleluia urakomeye... ”.

Tonzi kuri stage.
Tonzi kuri stage.

Ubwo yateraga iyi ndirimbo, abantu bose ibyishimo byarabarenze ku buryo wahitaga ubona ko koko iyi ndirimbo yabafashije kandi igifasha benshi cyane. Bose barahagurutse barongera barabyina cyane n’akamo kenshi k’ibyishimo.

Tonzi yahawe impano ya Bibiliya ayihawe na Apostle Mignone. Byari ibyishimo birenze kuri Tonzi, ababyeyi n’inshuti, abakristo basengana, abashyitsi bari baturutse hafi, abari baturutse kure ndetse n’abandi bose bari bitabiriye iki gitaramo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amen kubwa Tonzi nange ndamukunda cyane gusa nabuze aho navana her albom nyabuna mudufashe muturangire

rara yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

byaratunyuze ukomereze aho

Severin TUYISENGE yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka