Bruce Melodie, Igor Mabano, Charly&Nina: Amasura mashya mu gitaramo cya Rwanda Day

Abategura igitaramo cya Rwanda Day kizabera mu Budage kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019, bahisemo kuzana amasura mashya azaba ari imbere y’abiteguye gucinya akadiho muri uyu munsi uba rimwe mu mwaka. Kuri iyi nshuro, Bruce Melodie, Igor Mabano n’itsinda rya Charly&Nina ni amasura mashya y’abahanzi bazataramira i Bonn mu Budage ahazabera Rwanda Day.

Byasaga n’ibimaze kumenyerwa ko hari amazina aba agomba kugaragara mu gitaramo cya Rwanda Day, arimo Alpha Rwirangira, Meddy, The Ben, King James, Teta Diana, Masamba n’itorero Urukerereza, ariko kuri iyi nshuro hari abahanzi bashya biyongereye ku rutonde, abandi bibura kuri uru rutonde.

Abagumye kuri uru rutonde rusa n’urudahinduka cyane, ni Intore Masamba, Jules Sentore na King James utarasiba Rwanda Day na rimwe. Aba biyongereyeho ya mazima mashya arimo nka Igor Mabano umuhanzi ukizamuka, itsinda rya Charly&Nina ry’abakobwa bamaze kwandika izina mu Rwanda, ndetse na Bruce Melodie ugiye i Burayi akubutse mu gitaramo cya East Africa’s Got Talent yakoreye muri Kenya.

Benshi mu banyamuziki bo mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye uku guhinduranya abahanzi, kuko bifatwa nko gutanga amahirwe angana ku bakora umuziki babishoboye, ndetse no gutanga ibyishimo mu ngeri zose z’aba Diaspora bazaza muri iki gitaramo.

Umwe muri abo wishimiye ibi, ni Alex Muyoboke wavuganye na KT Press. Uyu muyobozi wa Decent entertainment, yagize ati “Nubwo igitekerezo ari cyiza, ariko simbona impinduka zidasanzwe kuko nifuza kubona andi masura menshi mashya y’Abanyarwanda asusurutsa Diaspora Nyarwanda.”

Umunyamakuru Rutaganda Joel we yagize ati “Nifuzaga kubona hariya hajya abahanzi b’Abanyarwanda baririmba kuri gahunda za Guverinoma nka Senderi International Hit cyangwa Intore Tuyisenge kugira ngo basobanure ibyo u Rwanda rwagezeho mu ndirimbo.”

Dinah Keza usanzwe utuye mu Budage ahazabera iyi Rwanda Day yavuze ati “Nishimiye kubona umuhanzi nkunda cyane Jules Sentore aza hano kimwe na Charly&Nina. Ndifuza ko ubutaha nazabona noneho bahamagaye Alyn Sano.”

Aba ni bamwe mu bahanzi berekeje muri Rwanda Day. Uhereye ibumoso: King James, Bruce Melodie, Jules Sentore, Nina, Igor Mabano na Charly. Bahagurutse i Kigali kuri uyu wa kane saa mbili n'igice za mu gitondo.
Aba ni bamwe mu bahanzi berekeje muri Rwanda Day. Uhereye ibumoso: King James, Bruce Melodie, Jules Sentore, Nina, Igor Mabano na Charly. Bahagurutse i Kigali kuri uyu wa kane saa mbili n’igice za mu gitondo.

Muri rusange, abanyamuziki bazasusurutsa Rwanda Day yo mu Budage ni barindwi, barimo Kitoko usanzwe utuye mu Bwongereza, Bruce Melodie, Igor Mabano, Charly&Nina, Masamba, Jules Sentore na DJ Princess Flora uzaba ushinzwe kuvanga imiziki muri iki gitaramo.

Rwanda Day ni umunsi Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe bakaganira n’umukuru w’igihugu, hagamijwe gusangira amakuru y’aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze mu iterambere.

Iki ni igikorwa cyatangiye muri 2011, gihera i Paris mu Bufaransa, muri 2012 i Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri 2013 i Toronto ho muri Canada, 2014 ibera i Atlanta n’i Dallas, muri 2015 ibera mu Buholandi, muri 2016 Rwanda Day yabereye i San Francisco muri Leta zunze ubumwe za Amerika naho muri 2017 ibera i Brussels mu Bubiligi.

Kuri iyi nshuro, Rwanda Day izabera mu burengerazuba bw’u Budage mu mujyi witwa Bonn, umujyi urangwamo ibikorwa by’ubukerarugendo kubera inyubako za kera zirimo insengero n’umusigiti w’amateka, ndetse n’umugezi wa Rhine ufite inkengero zishitura benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka