Brackets bageze mu Rwanda

Abahanzi bagize itsinda ry’abahanzi bo muri Nigeria, brackets, bageze mu Rwanda tariki 15/12/2011 aho baje kuririmba mu gitaramo cyo gushyira ahagaragara alubumu y’umuhanzi nyarwanda, Knowless. Abandi bitabiriye iki gitaramo ni Madrax (Get Down) wo muri Kenya.

Itsinda Brackets rigizwe n’abahanzi babiri: Nwachukwu Ozioko a.k.a Vasti na Obumneme Ali a.k.a Smash akaba ari nabo baririmbye indirimbo yitwa Yori Yori yakunzwe cyane.

Aba basore bombi rero basesekaye mu Rwanda tariki 15/12/2011 kugirango bazaririmbe mu gitaramo cyo gushyira ahagaragara alubumu ya mbere ya Knowless yitwa KOMEZA.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru muri Serena Hotel, aba bahanzi batangaje ko basanga Abanyarwanda bafite umwihariko wo gukunda no gukomera ku muco wabo. Banabasobanuriye ko Yori Yori bivuga ikintu kiryohereye cyane (sweet).
Bagiriye inama abahanzi nyarwanda kwihatira gukora neza (kunoza) amashusho y’indirimbo zabo ndetse n’uburyo bahimba indirimbo dore ko nabo ari byo byabahaye gutera imbere cyane.

Nubwo baje ariko ngo nta ndirimbo bateganya gukorana n’abahanzi nyarwanda muri iyi minsi ariko ko ngo biramutse bikenewe (dore ko bikenewe) byasabwa ababishinzwe (manager) maze bakaba bayikora bahereye kuri Knowless birumvikana.

Si aba basore babiri gusa kandi baje kuko haje na Madrax w’umunya Kenya. Vampino wakoranye na Knowless indirimbo BYEMERE ndetse na bagenzi be, Jackie Chandiru (Uganda) na Dj Stylez (Kenya), ngo bakazasesekara mu Rwanda kuwa gatandatu.

Ibitaramo bibiri byo kumurika alubumu KOMEZA bizabera kimwe ku Gisenyi (X-mass Jungle Party) saa kumi n’imwe kuwa gatandatu tariki /12/2011, ikindi ku cyumweru tariki 18/12/2011 i Remera muri parking ya Stade Amahoro. Kwinjira ni amafaranga 10000 ahasanzwe na 20000 muri VIP mugitaramo cyo ku Gisenyi naho i Remera bikaba ari amafaranga 2000 ahasanzwe na 5000 muri VIP.

Abahanzi nyarwanda bazagaragara muri ibi bitaramo uko ari bibiri ni Riderman, Kamichi, Jay Polly, Danny Nanone, Abdul Makanyaga n’abandi.

Ibi bitaramo byatewe inkunga na Banki y’Abaturage y’u Rwanda, Serena Hotels, Rwandair, Bralirwa n’ikinyobwa cyayo cya Mutzig, n’abandi.

Marie Clemence na Cyiza Uwimanimpaye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka