Biraba ari ibicika uyu mugoroba kuri Tam Tam Beac hamwe n’abahanzi bari muri PGGSS II
Abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star II barakomereza ibirori by’umugoroba i Rubavu kuri Tam Tam Beach, ubwo baba bamaze gutaramira i Musanze.
Iki gitaramo ntikigaragaramo abahanzi n’abanyamakuru gusa kuko n’abandi bose bifuza gutaramana nabo bemerewe kwikinjiramo.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafranga y’u Rwanda 1.000, nk’uko bigaragara ku rupapuro rucyamamaza. Iki gitaramo ni icyo kwishimira icyo bazaba bavuyemo i Musanze (Guma Guma After Party) byumvikana ko kizatangira bamaze kuruhuka.
Abahanzi 10 bose bari muri Primus Guma Guma Super Star II baraza kugaragara muri iki gitaramo, aho uza kuba arekura umuziki akaba ari Dj Bisoso usanzwe azwiho ubuhanga n’uburambe kuri uyu mwuga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|