Ben Nganji, Rutura na Garasiyani bagiye gususurutsa Abanye-Huye babasetsa
Abanyarwenya Ben Nganji, Nkusi Arthur uzwi nka Rutura na Niyitegeka Garasiyani uzwi nka Seburikoko, bagiye gususurutsa Abanye-Huye bifashishije urwenya.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017 nibwo bari butaramire abatuye Umujyi wa Huye, muri Club 144.
Iki gitaramo gifite umwihariko kuko Ben Nganji wamenyekanye mu buhanzi bw’umwimerere mu gusetsa yise “Inkirigito”, asubiye aho yabutangiriye ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Ben Nganji avuga ko aheruka gususuruta Abanye-Huye mu mwaka wa 2011, akaba asubiyeyo kongera kubasusurutsa abereka ko hari ibindi yungutse.
Agira ati “Uyu munsi nsubiye ku isoko nsubiye aho nakuriye mu by’ubuhanzi, bitegure bakomeze imbavu,jyewe n’abo dufatanyije turabasetsa bikomeye kandi twaje twiteguye bihagije.”
Ben avuga ko ajyanye amarangamutima akomeye y’ibyishimo mu Mujyi wa Huye akaba yemeza ko ari inzira batangiye nk’abanyarwenya yo gusakaza inganzo y’urwenya mu Banyarwanda.
Ati “Sinzi uburyo Abanye-Huye bakwemera ko mbakumbuye kandi ko bataha bishimye, gusa ndizeza n’abandi batuye ahandi hose mu Rwanda ko tubagezaho urwenya kandi rwubaka.”
Umwe mu bafatanyije na Ben Nganji, Umunyarwenya Nkusi Arthur yizeza abantu ko amasaha yubahirizwa ku buryo utinda yasanga igitaramo kigeze hagati.
Agira ati “Nsabye abitabira iki gitaramo kuhagera kare kuko ndabizeza ko dutangira ku gihe kandi tukabasetsa kuva dutangiye kugeza dusoje.”
Iki gitaramo giteganyijwe gutangira i saa moya z’umugoroba muri Club 144.
Ohereza igitekerezo
|
Bonjour Ben Nganji,sinon nous ca va un peu. Nashagaka tuganire nawe hari ka dossier sensible mfite kaku ganiraho nawe en detail.
Munsi mwiza uruhuke mahoro.my no 0728633537 ou 0788633537
ben nganji turakwemera hano iburera icyave
bavandi ugira NGO twemudusuye Hano inyagatare- rurenge sibyababyiza murakoze
Bene Na Twe Uzadusure Natwe Tugusetse Mubugesera Arikobe Ninikuki Iyo Mubona Mudasurakari Tsi YeMure Be Aba Nabafi Imano Yogusetsa Uzasure Umurenge Waririma yeweee
NGANJI WE NZAGUCAMANDE KUTAMBWIYE NDEBE UKUNTU UDUKUMBAGAZA NI THOMAS UMUHAKANYI MUGATENGA KICUKIRO 0788658361 0728311165MERCI
eeee beni yarabuzeho