Batandatu bazahagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda bamaze kumenyekana
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 mu Karere ka Rubavu, hatangiye igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

Iki gikorwa gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up, muri aka karere cyitabiriwe n’abakobwa batandatu, nyuma yo guhiganwa bose bemererwa kuzahagararira iyi ntara.
Iki gikorwa kibimburirwa no kwandika imyirondoro y’abarushanwa, no kureba niba bujuje ibisabwa kugirango umukobwa yemererwe guhiganwa na bagenzi be.
Umukobwa wemerewe kwitabira iri rushanwa asabwa kuba yujuje imyaka 18, akaba yararangije amashuri yisumbuye, akaba afite uburebure bwa 1.70m kuzamura, ndetse akaba afite ibiro biri hagati ya 60 na 70.
Aba bakobwa bemerewe kuzahagararira Intara y’Uburengerazuba barimo Mutoni Caroline, Iradukunda Elsa, Honorine Uwase Hirwa, Sandrine uwineza, Linda Umutoniwase, Guelda Shimwa.
Iki gikorwa kizakomereza mu zindi ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali batora abazazihagararira muri iri rushanwa, bakazatorwamo uzegukana iri Kamba ku rwego rw’igihugu.









Ohereza igitekerezo
|