Baranenga bimwe mu bihembo bitangirwa mu Rwanda

Hirya no hino ku Isi, iyo umuntu yakoze akanitwara neza, arahembwa. Gutanga ibihembo byatangiye kera ku Isi hose. Hari ibihembo bikomeye nka Grammy Awards, Oscars, Trace Music Awards, BET Awards, Balon D’or, n’ibindi.

Mu Rwanda, hagiye habaho ibihembo bitandukanye nka Salax Awards, Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards, Kalisimbi Awards, PGGSS, Groove Awards ( Gospel) n’ibindi byinshi.

Ni ibihembo bitegurwa mu rwego rwo gushimira abantu baba baritwaye neza mu byiciro by’imyidagaduro babarizwamo, bagahabwa igikombe (Awards) akenshi kigaherekezwa n’amafaranga.

Iyo uganiriye na bamwe mu babarizwa mu myidagaduro y’u Rwanda, usanga batemeranywa ku itangwa rya bimwe mu bihembo bitangirwa mu Rwanda, ndetse bakavuga ko usanga harimo n’amarangamutima cyane bitewe n’uburyo bitangwamo cyane ko batizera inzira binyuzwamo mu gutora abagomba guhembwa.

Usibye mu Rwanda, no muri Amerika hari igihe Taylor Swift yatwaye igihembo cya Video y’umwaka mu bihembo bya MTV byo mu mwaka wa 2009, icyo gihe yari ayitwaye Beyonce abantu benshi baratungurwa. Ibi byanatumye Umuraperi Kanye West asanga Taylor Swift ku rubyiniro avuga ko atari we wagatwaye icyo gihembo.

Mu Rwanda, muri Primus Guma Guma (PGGSS) ubwo yabaga ku nshuro ya kabiri, yarangiye abakunzi ba Nyakwigendera Jay Polly bateye amabuye ku rubyiniro kuko ntibiyumvishaga ukuntu King James yamutwara igihembo cy’umwanya wa mbere.

Hari abahanzi benshi bagiye bivana mu marushanwa atandukakanye bavuga ko batishimira uburyo ibyo bihembo bitangwamo ndetse bigakurura amakimbirane akenshi hagati y’abategura ibyo bihembo n’abahanzi akenshi batanyurwa n’uburyo amajwi abarwamo n’ibindi.

Hari n’ibyagiye bivugwa ko hari n’abahanzi bagura ibyo bihembo kugira ngo bakomeze kugaragara imbere y’abafana babo nk’abantu bakora cyane.

Ese buri muntu ufite amafaranga yategura igikorwa cyo gutanga ibihembo? Ese ni nde utanga uburengazira bwo gutegura itangwa ry’ibyo bihembo? Ese guhitamo abari buhembwe bikorwa gute? Ibibazo byibazwa ni byinshi cyane, ndetse aha ni na ho uzasanga umuhanzi yatsindiye igihembo runaka, ariko akamara igihe kinini akiri kwishyuza amafaranga yaje agiherekeje.

Mu bihembo bitangwa mu Rwanda kugeza ubu bishingiye ku muziki, usanga ibyiciro biba bihanzwe amaso n’abakunzi ba muzika, harimo nka ’Best Male artist’, igihembo gihabwa umuhanzi mwiza wahize abandi mu bagabo. Hari ’Best Female Artist’ gihabwa umugore wahize abandi ndetse na ’Best Album of the Year’ gihabwa Album y’umwaka yahize izindi.

Aha ni ho hakunze kuzamura impaka cyane bitewe n’uburyo abakurikirana umuziki n’abafana muri rusange buri wese aba afite uko abibona rimwe ugasanga ibyo avuga abihurizaho na benshi, ku buryo rimwe na rimwe bizana amakimbirane hagati y’abategura ibyo bihembo ndetse n’abahanzi.

Hari benshi usanga badatinya kunenga ku mugaragaro abategura bimwe mu bihembo bitangirwa mu Rwanda bagendeye ku kuba hari abagiye babitwara nyamara wagereranya n’abo bari bahatanye, ushingiye ku mikorere yabo benshi bakagaragaza ko hajemo amarangamutima cyane ku babitegura.

Urugero ni Umuhanzi Kevin Kade uherutse kuvuga ko ubusanzwe mu gutanga ibihembo haba hakwiye kugendera ku bimenyetso aho kuba amarangamutima.

Yagize ati: "Ni gute utanga igihembo cya Best Collabo, mu gihugu kandi atari yo ndirimbo nini mu gihugu? Ubwo se ni gute ari yo Best Collabo y’umwaka? Warangiza ukongera ukambwira ukuntu utanga igihembo cya Producer mwiza hari uri gukora indirimbo nini za mbere mu gihugu?"

Uyu musore wagize umwaka mwiza cyane mu ruhando rwa muzika uyu mwaka, yavuze ko abategura ibihembo bakwiye kurenga ibintu by’amacenga bagakora ibintu bya nyabyo, hakirengagizwa amarangamutima.

Mu bihembo mpuzamahanga bikomeye ku isi nka Grammy Awards, BET Awards, MTV Awards n’ibindi bikomeye, usanga bifite agaciro ndetse ugihawe kikamwongerera agaciro mu bikorwa bye, aho bijyana no kumuhesha amasezerano akomeye mu bigo bikomeye, ibitaramo bikaba byinshi, n’ibindi byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka