Bahati yashimishijwe cyane n’uko intego y’igitaramo cye yagezweho 100%

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Bahati Alphonse, yishimiye ko igitaramo yakoresheje tariki 02/09/2012 mu Ntara y’Uburasirazuba cyo gukusanya inkunga yo kubakira abana b’imfubyi badafite aho baba cyagenze neza.

Abo bana icyenda bakuranyirijwe inkunga nyuma y’uko ise witwaga Luka Ngarukiye akaba yari umwalimu mu itorero rya ADEPR Gisenyi yitabye Imana.

Nyuma y’uko uyu mugabo yitabye Imana, abana bahawe amezi atatu gusa ngo babe bavuye mu nzu y’itorero bari bacumbitsemo.

Kubera ko nta handi hantu bari bafite ho kuba, Bahati Alphonse akimara kumva ibyo yahise afata gahunda yo gutegura igitaramo mu buryo bwihuse mu rwego rwo gufasha abo bana ba Nyakwigendera.

Ahabereye igitaramo hari huzuye.
Ahabereye igitaramo hari huzuye.

Bahati Alphonse yadutangarije ko igitaramo cyagenze neza cyane birenze uko yabitekerezaga.

Yagize ati : ‘‘Nubwo imvura yaguye, abantu barakubise baruzura kandi byagenze neza cyane ku buryo ibyabonetse byose hamwe yaba ibikoresho, amafranga n’ibindi byose byatanzwe bifite agaciro k’amafranga ibihumbi 815.’’

Bahati yakomeje atubwira ko Imana yakoze ibitangaza, ubwo bari bari gukura ikiriyo cya Nyakwigendera, mbere y’uko igitaramo kiba, bamwe mu muryango wa Nyakwigendera bahise bemera kuzatanga ubufasha kuri abo bana ndetse hanaboneka n’abemera ikibanza n’ibindi ku buryo afite ikizere ko ikibazo cyari gihari kizakemuka nta kabuza.

Hari n’abandi bantu biyemeje gushyiraho konti (compte) muri banki kugira ngo abakeneye gukomeza guha abo bana ubufasha babikore.

Mu kwezi kwa cumi, Bahati Alphonse afite ikindi gitaramo muri Serena Hotel cyo gufasha ariko ngo azatangaza abo icyo gikorwa kizafasha hasigaye ibyumweru bibiri ngo kibe. Uyu muhanzi usanzwe arangwa no gukora ibitaramo byo gufasha abatishoboye cyane cyane imfubyi.

Bahati yakoranye indirimbo na King James yitwa "Birasohoye".
Bahati yakoranye indirimbo na King James yitwa "Birasohoye".

Nubwo Bahati ari umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), ntibimubuza kuba yaririmbana n’abahanzi basanzwe bagaragara mu ndirimbo zitari izo guhimbaza Imana (Secular) mu gihe hari abumva ko bidashoboka.

Hari indirimbo yakoranye na King James bise ‘‘Birasohoye’’. Uretse iyo, Bahati afite n’izindi ndirimbo nyinshi ku buryo amaze kugeza kuri alubumu enye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka