Bagiye kongera kugaragaza ubuhanga mu gutwara imodoka na moto

Itsinda ‘Tag Team’ ryatumiwe mu gitaramo ‘Kigali Auto Show’ kigiye kuberà i Nyamata rigiye kwifatanya n’abatwazi kabuhariwe b’imodoka na moto kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024.

Imwe mu modoka biteganyijwe ko igaragara muri ibi birori
Imwe mu modoka biteganyijwe ko igaragara muri ibi birori

Tag Team ni itsinda rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki kubera ukuntu bavanga imiziki banavuza ingoma zaka umuriro, bikaryohera abatari bake.

‘Kigali Auto Show’ ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Biba bigamije kumurika imodoka na moto bifite umwihariko, uretse izimurikwa, hanabera ibirori byo kugaragaza ubuhanga mu gutwara.

Ibirori bya ‘Kigali Auto Show’ byitezwe ko bizabera ahitwa Tuza Inn i Nyamata tariki 3 Kanama 2024. Ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko bitangijwe mu 2023 bikitabirwa n’imodoka na moto zifite umwihariko, byose hamwe birenga 100.

Kuri iyi nshuro ibi birori byitezwemo udushya twinshi turimo n’imyiyereko y’imodoka 100 zizahagurukira rimwe mu Mujyi wa Kigali zerekeza i Nyamata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka