Ba Nyampinga bo muri 2016 basize nkuru ki?

Nyampinga w’u Rwanda 2016 n’abo bahataniraga ikamba basinyiye imihigo itandukanye bagombaga guhigura mu gihe cya manda yabo.

Ba Nyampinga bo muri 2016 mu gikorwa cyo guhigura imihigo
Ba Nyampinga bo muri 2016 mu gikorwa cyo guhigura imihigo

Harabura amasaha make ngo basimburwe, hatorwa Miss Rwanda 2017 n’ibisonga bye. Abo n’abandi bahatanaga nabo barahita batangira manda y’umwaka umwe bagomba guhiguramo imihigo bahize.

Tariki ya 27 Gashyantare 2016, nibwo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yambitswe ikamba, ahigitse abandi 14 yari ahanganye nabo.

Yungirijwe n’ibisonga bitatu aribyo Peace Kwizera Ndaruhutse, Mpogazi Vanessa na Uwase Rangira Marie D’Amour.

Usibye kwambikwa ikamba, yagenewe umushahara w’ibihumbi 800RWf buri kwezi ndetse ahabwa imodoka.

Kuva ubwo we n’abagenzi be bahise batangira urugendo rwo kubera urugero rwiza umwari w’u Rwanda no gushyira mu bikorwa imihigo yabo itandukanye.

Jolly Mutesi ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2016 (Photo Internet)
Jolly Mutesi ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2016 (Photo Internet)

Gusa ariko mu gihe cy’umwaka gishize batowe, abantu batandukanye ntibavuga rumwe kuri manda yabo.

Bamwe bavuga ko nta bikorwa bifatika byabo byigize bigaragara abandi bakavuga ko bagerageje nubwo hagaragaye ibikorwa bya bamwe; nkuko abantu batandukanye Kigali Today yabajije babisobanura.

Munderere Alice, umwe muri bo agira ati “Sinkibikurikirana cyane ariko nibukamo Sharifa wenyine kuko njya mbona bamwandikaho. Mbona yaragerageje. Miss Jolly we kuko ntigeze mwemera sinzi ibyo yakoze, sinkibikurikira.”

Undi w’umusore utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko atagikurikirana kenshi amakuru ajyanye na Miss Rwanda ariko ngo abona Miss Jolly yaragaragaje ibikorwa.

Agira ati “Gusa ugereranyije n’ababanje, uyu Miss Jolly yarigaragaje agira ibintu akora pe. Sinzi niba byaragiriye igihugu akamaro ariko yakoze uko ashoboye kose.”

Gusa hari n’abandi bavuga ko Miss Rwanda hakwiye kujya hatorwa abakobwa bafite imyaka yigiye hejuru. Kuko ngo abayitabira ubu bigaragara ko bakiri bato ntibatange ibitekerezo bikakaye.

Kamugisha Rosine avuga ko hatowe abakobwa bafite imyaka yigiye hejuru, byazatuma banakora ikintu cy’ingirakamaro cyane ku gihugu cyose kuburyo n’umusaruro ugaragara biruseho.

Ese imihigo bahize barayihiguye?

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ari nayo ishinzwe gukurikirana ibya Miss Rwanda, ihamya ko ba Nyampinga bo mu mwaka wa 2016, bashyize mu bikorwa imihigo bahize ngo banarenzaho.

Dr Jacques Nzabonimba ahamya ko ba Nyampinga bo muri 2016 bahiguye imihigo yabo (Photo Internet)
Dr Jacques Nzabonimba ahamya ko ba Nyampinga bo muri 2016 bahiguye imihigo yabo (Photo Internet)

Dr Jacques Nzabonimpa, ushinzwe umuco muri RALC akaba ari nawe ukurikirana by’umwihariko ibya Miss Rwanda yatangarije Kigali Today ko banyuzwe n’ibyo abo Banyampinga bakoze.

Agira ati “Buri wese yagiye yiyemeza umushinga umwe kandi hafi ya bose bagiye bakora imishinga irenze umwe, igera kuri itatu ahubwo.”

Atanga urugero avuga ko nka Miss Jolly yari yiyemeje ibyo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye k’umuco, arabikora. Uretse ibyo ngo yahise akora ibijyanye no gushakira abantu mituweri.

Agira ati “Arangije ajya mu byo gukamishiriza abana, ajya mu biriya by’agaciro kanjye byo gukangurira abana kuva mubiyobyabwenge.”

Miss Jolly yanakoze igikorwa cyo gukamishiriza abana b'incuke
Miss Jolly yanakoze igikorwa cyo gukamishiriza abana b’incuke

Akomeza avuga ko Miss Peace Kwizera, igisonga cya mbere cya Miss Jolly nawe hari ibyo yari yiyemeje bijyanye no kuganiriza abantu bijyanye n’uburere, abikorera muri Gasabo arangije yandika n’igitabo.

Miss Peace yanditse igitabo gishishikariza abana gukunda gusoma no kwitabira umurimo
Miss Peace yanditse igitabo gishishikariza abana gukunda gusoma no kwitabira umurimo

Dr Jacques Nzabonimpa avuga ko kandi Miss Umuhoza Sharifa, wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, akanahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) ibyo yiyemeje gukora yabigezeho.

Ahamya ko yari yiyemeje gukora ubukangurambaga no gufasha abana batwara inda zitateguwe. Ibyo ngo yari yaravuze ko azabikora mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yahurije hamwe abakobwa barenga 60 bari baratwaye inda zitateguwe, bigishwa imyuga itandukanye. 30 muri bo bamaze gusoza ayo masomo arimo ayo kudoda, kuboha no gukora imitako.

Miss Sharifa yahurije hamwe abatewe inda zitateguwe bigishwa imyuga (Photo Internet)
Miss Sharifa yahurije hamwe abatewe inda zitateguwe bigishwa imyuga (Photo Internet)
Bimwe mu byo abahurijwe hamwe na Miss Sharifa bakora
Bimwe mu byo abahurijwe hamwe na Miss Sharifa bakora

Miss Vanessa Mpogazi, wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2016 yari yahize ko azita mu kuzamura ikoranabuhanga mu mashuri yo mu Rwanda, binyuze mu bukangurambaga.

Yafatanyije n’isosiyete yitwa Africa Smart Investment Distribution Ltd’ ifite isoko ryo gukwirakwiza mudasobwa mu mashuri yose mu Rwanda. By’umwihariko hatangwa imashini za Positivo zikorerwa mu Rwanda.

Dr Jacques Nzabonimpa agira ati “Hafi ya bose bagiye babikora ahubwo ukabona bararengejeho. Ni n’imishinga ubona ko izanakomeza bo biyemeje ko bazanayikomeza nka Jolly biriya byo gukamira abana azabikomeza.”

Si Miss n’ibisonga bye bahiguye imihigo bonyine

Iyo Miss Rwanda amaze gutorwa byumvikana ko ariwe ugomba gushyira mu bikorwa imihigo aba yarahize kuko ariwe uhabwa ubufasha bwihariye, akanahabwa n’umushara wa buri kwezi kurusha abo bari bahanganye.

Ariko ngo ibyo siko bikorwa kuko abo bandi nabo baba basabwa gushyira mu bikorwa imihigo bahize bifashishije abaterankunga bashatse cyangwa nabo baba bafite ubushobozi bakikora ku mufuka.

Dr Jacques Nzabonimpa atanga urugero avuga ko nka ba Nyampinga bo muri 2016 bakoze bose nubwo ngo hamenyekanye ibikorwa bya Miss Jolly n’ibisonga bye.

Agira ati “ Ibyo tubona mu itangazamakuru bakunze kuvuga kenshi ni biriya bya bariya nyine baba bazwi. Ariko najyaga kubona nkabona nk’umwana ntari mbizi rwose ahiguye ko yashatse ibitabo.

Hari abari bavuze ko bazafasha umuco wo gusoma no kwandika mu Ntara y’Amajyepfo ukabona yagiye afatanyije n’akarere bagakora isomero bagashyiramo nk’ibitabo birenze nka 400.”

Hari abitabiriye andi marushwa y’ubwiza akomeye ku isi

Miss Jolly avuga ko ibyo yari yariyemeje yabigezeho uko yari yarabiteganyije. Yumva ngo yarakoze icyo yagombaga gukora cyose.

Ikiyongeraho ni uko yanitabiriye irushanwa rya Miss World, riri muri amwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku rwego rw’isi nubwo ataje mu ba mbere.

Miss Jolly Mutesi na bagenzi be bari bitabiriye Miss World
Miss Jolly Mutesi na bagenzi be bari bitabiriye Miss World

Miss Kwizera Peace nawe yitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Naïades 2016, ryabereye mu mujyi wa Cotonou muri Benin, ryitabirwa n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Muri iryo rushanwa Miss Peace yitwaye neza, yegukana ikamba ahigitse abandi bakobwa bari bahanganye.

Miss Peace Kwizera ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Naïades 2016
Miss Peace Kwizera ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Naïades 2016

Rwanda Inspiration Back Up, itegura irushanwa rya Miss Rwanda ikomeza kuba ahafi ba Nyampinga baba batowe kugeza bashoje manda yabo hagatorwa abandi.

Itangaza ko uzajya atorerwa kuba Miss Rwanda azajya yitabira irushanwa rya Miss World nkuko Miss Jolly yaryitabiriye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 nibwo hatorwa Miss Rwanda 2017. Uwambikwa ikamba arahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf. Azajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 800RWf buri kwezi.

Abakurikiranira hafi Miss Rwanda bavuga ko ba Nyampinga ba 2017 bakwiye gushyiramo ingufu bagakora ibikorwa bigaragara birushaho kugirira igihugu akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

banyampinga bakomereze aho baheshe nigihungu cyacu ishema murakoze muzadutakarize urusha abandi ibikorwa na gafaranga?

kiza david yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka