Ba Miss Rwanda batatu bari kuzenguruka i Burayi bashaka abafatanyabikorwa (Amafoto)

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan bari mu rugendo rwo kuzenguruka i Burayi bashaka abafatanyabikorwa b’imishinga yabo n’abafatanyabikorwa b’igikorwa cya Miss Rwanda 2020.

Ibumoso ni Elsa, hagati ni Meghan, iburyo ni Liliane
Ibumoso ni Elsa, hagati ni Meghan, iburyo ni Liliane

Ni urugendo bose batangiriye i Bonn mu Budage ubwo bitabiraga Rwanda Day yabaye ku itariki ya 5 Ukwakira 2019, barukomereza mu Bufaransa bazenguruka umujyi wa Paris bahura n’abantu batandukanye bifuza kuba abafatanyabikorwa b’iri rushanwa.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2019, Miss Iradukunda Elsa yabwiye Kigali Today ko bose barimo berekeza mu Mujyi wa Buruseli mu Bubiligi n’ubundi kubonana n’abafatanyabikorwa babo ariko yirinda kuvuga amazina y’abo bendaga guhura.

Biteganyijwe ko bazagaruka mu Rwanda ku itariki ya 24 Ukwakira 2019 baje gusubukura imishinga bafite mu Rwanda y’ibikorwa bya Nyampinga.

Bisa n’aho mu mujyi wa Paris ari ho bagiriye ibihe byiza. By’umwihariko Iradukunda Elsa yatemberanye n’umubyeyi we basura Stade y’ikipe ya Paris Saint Germain, basura umunara wa Eifer basura ikibuga cyitiriwe ubwigenge bw’Abafaransa n’ahandi hatandukanye.

Uretse gutembera, aba ba Nyampinga ngo banahuye n’ibigo hamwe n’abantu basanzwe batera inkunga irushanwa rya Miss Rwanda n’abashaka kuzayitera inkunga mu mwaka utaha wa 2020.

Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane
Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane
Liliane na we yasuye stade ya PSG
Liliane na we yasuye stade ya PSG
Meghan ku kibuga cy'ubwigenge mu Bufaransa
Meghan ku kibuga cy’ubwigenge mu Bufaransa
Elsa n'umubyeyi we basuye stade ya PSG
Elsa n’umubyeyi we basuye stade ya PSG
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka