ArtRwanda-Ubuhanzi yongeye kugaruka guha amahirwe urubyiruko

Umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi, ikiciro cya kabiri watangirijwe mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho ugomba kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda hashakishwa urubyiruko rufite impano kurusha abandi.

Abitabiriye biyandikisha mu byiciro barushanwamo
Abitabiriye biyandikisha mu byiciro barushanwamo

Ni umushinga ugamije kugaragaza no gushyigikira urubyiruko rw’Abanyarwanda bafite impano zibarizwa mu cyiciro cy’Inganda Ndangamuco, ndetse ukazafasha urufite impano zidasanzwe mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideri, Ikinamico n’Urwenya, Filimi, Gufata amafoto hamwe n’ubusizi n’Ubuvanganzo, kwigaragaza no kuzibyaza umusaruro.

Kanyana Nadine ufite inzu y’imideli yatangije nyuma yo gutsinda ArtRwanda-Ubuhanzi ya mbere yabaye 2018, yavuze ko kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi byamufashije mu rugendo rwe nk’umunyamideli, ndetse bimufasha kwiteza imbere no gufasha abandi.

Kanyana avuga ko afite abakozi batandatu bahoraho n’abandi bakora umunsi ku wundi, mu buryo bw’ibiraka.

Micomyiza Eric ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu, avuga ko yabikoze kugira ngo abone amahirwe yo kwiteza imbere.

Agira ati “Abari i Kigali iyo baje gucurangira ino aha, nitwe babaza amakuru y’indirimbo zigezweho n’abahanzi bakorana, nasanze na hano hari imikorere.”

Minisitiri Mbabazi akurikira uko urubyiruko rwigaragaza
Minisitiri Mbabazi akurikira uko urubyiruko rwigaragaza

Amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi yatangijwe, yakira urubyiruko rwose rushaka kwitabira, ndetse abazatsinda mu turere bazakomeza mu Ntara, bakazanakomeza mu byiciro bizabahuriza hamwe mu gihugu.

Umunyempano agenerwa iminota 3 yo kwerekana impano ye imbere y’abakemura mpaka 6, ubonye ‘Yego’ 5 akomeza mu kindi cyiciro kandi mu gutanga amanota harebwa uko umuntu yitwaye, uko akoresha ijwi rye n’igihe, icyizere agaragaza n’intego ze mu buhanzi akora.

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Mbabazi Rosemary, yasabye Urubyiruko kwitabira amarushanwa kuko ari umwanya wo kugaragaza impano bafite, kandi bikaba byabafasha kuziteza imbere.

Agira ati "Icyo dusaba Urubyiruko n’ukwitabira amarushanwa, kandi bagomba kwitegura ntibacike intege, kuko umuhanzi uzatsinda azaba afite impano kandi afite icyerekezo cy’uko azayikoresha."

Kanyana watsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi ya mbere yatanze ubuhamya bw'ibyiza byo kwitabira
Kanyana watsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi ya mbere yatanze ubuhamya bw’ibyiza byo kwitabira

Minisitiri Mbabazi asaba urubyiruko rutsinda kumva ko rufite inshingano zo kubera abandi urugero rwiza.

Ati "Turabasaba kwirinda ibibarangaza, ibyonnyi, mwihanganire ibibaca intege ahubwo muhatirize mugere ku cyo mushaka kuko mufite umusingi mwiza."

ArtRwanda-Ubuhanzi ishyirwa mu bikorwa n’umuryango Imbuto Foundation, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ikaba ifite inshingano zo gutuma impano z’urubyiruko rw’u Rwanda zikomeza kwitabwaho zigatezwa imbere n’ubuhanzi.

ArtRwanda-Ubuhanzi izafasha Leta guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imirimo mu rubyiruko, gikomeje kubangamira iterambere ry’imibereho y’abaturage n’iry’Igihugu muri rusange.

Leta y’u Rwanda ikaba ifite intego zo guhanga imirimo nibura ibihumbi 200 buri mwaka, kandi ngo binyuze mu guteza imbere impano ziboneka mu rubyiruko byagerwaho.

Amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi yabaye muri 2018, yitabirwa n’Abahanzi basaga 2500 ku rwego rw’ Intara, hatoranywamo 600 ba mbere na 70 bitabiriye umwiherero w’Abahanzi ari nabo bavuyemo abahembwe 6 mu byiciro byose.

Hahembwe imishinga itatu yahize iyindi, naho abahanzi 70 barangije amasomo abafasha gukora ibihangano binoze no kubicuruza mu iduka bafunguriwe ku Kimihurura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka