Ange Kagame yanenze imibarize isebya abakobwa muri Miss Rwanda

Ange Kagame wagaragaje ko yakurikiye irushanwa rya Miss Rwanda, yanenze uburyo bw’imibarize muri iri rushanwa anagaragaza ko kubazwa mu Kinyarwanda cyonyine byaba bihagije kuri aba bakobwa.

Ange Kagame Asanga abakobwa bakwiye kubazwa mu Kinyarwanda gusa cyane ko aricyo bisanzuyemo
Ange Kagame Asanga abakobwa bakwiye kubazwa mu Kinyarwanda gusa cyane ko aricyo bisanzuyemo

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame yagize ati “Kuvuga mu kinyarwanda byaba bihagije. Mu irushanwa rya Miss Universe baba bafite abasemuzi, basobanurira abatavuga icyongereza, wakongeraho ibibazo ubwabyo bibajijwe mu cyongereza cya ntacyo”.

Yagumye agaragaza ko umukobwa ubajijwe akavuga mu Kinyarwanda gusa, agaragara nk’uciye bugufi utazabasha kwisobanura mu ndimi zitari iz’amahanga, kuburyo hari abo byaviragamo kubazwa inshuro eshatu cyangwa enye.

Ubutumwa Ange Kagame anyujije ku rukuta rwe rwa twitter

Benshi mu bamukurikira kuri Twitter, bahise bavuga ko nabo batumva uburyo umukobwa utazaba Miss w’ubwongereza cyangwa Miss wa Amerika ashobora gusuzugurirwa ko ananiwe kwisobanura mu ndimi z’amahanga kandi ibyo yabajijwe mu Kinyarwanda yabisubije neza.

Uwitwa Olive Musoni nawe wakurikiraga iki kiganiro kuri Twitter, yavuze ko guheranwa n’indimi muri iri rushanwa ari ikimenyetso cy’ubukoroni mu irushanwa, ahita agira ati “Ibi bigaragaza ukuntu tugikoronijwe mu bwonko kandi ubukoroni bw’ubwonko burica”.

Mu gihe gito cyane, abakurikira Ange Kagame kuri Twitter, banditse ibitekerezo byinshi bigaragaza ko kuvuga icyongereza neza bitagombye kuba igipimo cy’ubwenge bw’umuntu runaka.

Mu gice cya mbere cy’ibazwa muri Miss Rwanda 2019, buri mukobwa wese yari ategetswe gusubiza ikibazo kimwe cy’ikinyarwanda n’ikibazo cy’icyongereza, naho batanu bakomeje mu kindi kiciro cyo gutorwamo Miss, byari itegeko gusobanura umushinga wabo mu rurimi rw’icyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ibyo avuga ni ukuri na kadafi yashakaga kuvuga icyarabu gus abagore bakamubuza kuvuga basakuza na yuyu nyinshi kubera kumukunda nuko yafashije isi abirabura cyane kwibohora uramuzi se ari i paris ba gp be buriye inkuta ariko akazakurwaho na paris usa, so indimi mwaba mufa ubusa, ureba uri nde umaze iki ukorana na nde, ibindi sinzi nicyo binavuze cyane uretse ko nizo ndimi wenda byagufasha gake gake ariko kuzimenya niba usaba imana , abiyise iamana usa bakaguha bakaguhisha ko aribo babikora ugomba kuba uri igicucu niba wumva uzakira kubera indimi nibyo urya kubera izo ndimi ni abo bagabo bitwa iaman usenga bakaguha baguseka kuko uatabazi, imana sinangombwa rwose uyu munsi guta igihe mu mashuri ufashe mwalimu ukwezi abiri waba uzivuga udatakaje igihe, ange ndumva niaba ariko avuga hekima urulimi ndumva tujyana, sinibaza ko turi busubire inyuma i think

kamanzi yanditse ku itariki ya: 28-05-2019  →  Musubize

Mana yanjye angel kagame twebwe abanyarwanda twanyuzwe nicyo wavuze kuri miss Rwanda 2019 nikoko.ese njyewe .ahondi ndibaza konziko igihe cyubukoroni cyarangiye nikuki bamwe muritwe abanyarwanda dushaka kuba clonic mundimi zamahanga mwaretse tukubaha ubusugire bwururimirwacu koko miss Rwanda 2019 muradutuburiye kbx

Niyimenya get vais yanditse ku itariki ya: 29-01-2019  →  Musubize

Ndagushyigikiye cyane AK,iyo urebye neza usanga n’abitwa ngo ni abakemurampaka b’irushanwa na bo ubwabo ntibazi izo ndimi z’amahanga,ibyo binagaragarira ku kuntu umwe aba avuga ngo icyo kibazo kirabazwa na kanaka ugasanga ni we ubaza ibibazo by’izo ndimi gusa,kuko abandi baba ari poorly speaking,ari ukugira ngo batitanga mu mvugo,ari na yo mpamvu n’ugerageje kukivuga agoreka ururimi aho batarugoreka bigatuma ubazwa amusaba gusubiramo ibirenze inshuro imwe kugira ngo yumve ikibazo.
 Ese ahari ubwiza bw’inyuma buherekezwa n’ubwiza bw’bwimbere bugaragazwa n’indimi zitaguhesha indangagaciro Nyarwanda?
 Yego kuzimenya ni byiza,ariko na none utazizi neza habaho transilators,ndetse zirigwa ntizivukanwa.
Gd day.

Albert yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

ndakeka turi abanyarwanda rero miss Rwanda bage babaza mukinyarwanda kuko ni rwo rurimi rwacu kudusebereza abakobwa imbere yisi yose rwose twarabagaye muge mureka umuntu asubize mururimi yumva kuko birirya bitanga isura mbi muburezi kd uburezi bwacu bufite ireme ntimuzabisubire rwose irushanwa riba rikurikirwa nisi yose mwidusebya kbs

tatu yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Ange kagame nanjye. Ndamushyigikiye yagize ibyumviro nkibyanjye. Ili rushanwa ryarimo akarengane kenshi. Abakemurampaka bo ubwabo na rurimi bazi. Nigute ibisubizo bya’aba bakobwa biteshwa agaciro nababaza nta bumenyi buhagije bafite rw’ururimi. Urugero Miss Jolly yananiwe kuvuga neza ijambo “girl” mucyongereza .ariko byatumye uwo yabazaga amusubirishamo inshuro eshatu kugirango yumve neza ikibazo. Abyumva neza avuze umukobwa. Bisobobanuye ko ikinyarwanda arirwo bisanzuyemo neza kuki ururimi rwacu ruteshwa agaciro? Nonese Niba Leta yacu igamije guteza imbere umwana w’ umukobwa .abatuye mucyaro tukaba tuzi ko kumenya urwo rurimi bibagoye abandi nabo bakaba batarageze mumashuli mgo barwige bazatezwa imbere bate abashaka kubavuganira mubigiza inyuma? Bivuze ko miss Rwanda tuzayiharira abanyakigali nabakobwa bize gusa . Abakobwa bo mucyaro barihejwemo kuko batazi icyongereza? Kandi atari uruli rwabo . Amategeko agenga ili rushanwa agomba guhinduka.

Fany yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Birababaje cyane kubona u Rwanda rugikorerwamo ibintu biteye isoni nkabiriya koko

Kagame Paul president nizeye ko iriya misebere yinjiji ziri muri miss Rwanda aziducyamurira.

Ntabuyobozi miss Rwanda ifite
Muyitabare

Kuko mu Rwanda iterambere ririhuta cyane ntibari bazi intera rishobora gufata

Ndebera ukuntu bacikirije
Iterambere ku itangaza makuru
Ryari riryoshye

Yayaya kweli mbega ubuswa birababaje cyane.

Nzi neza ko bitagarukira aho

Ibyo se ni ibiki

Ubu koko ntimubona ukuntu mukojeje isoni igihugu

Josiane yakunzwe na public
None mubikubye na zero
Ubwo se muri mumaki koko
Ya bababa

Mwishe ibintu gusa

Ubuyobozi bubahagurukire vuba

Murimo kudusebya.

Ange Kagame wakoze rwose kugira icyuvuga kuri ziriya njati zirimo kudusubiza inyuma.

Solange yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Ibi bikwiye gusubirwamo,sinumva ukuntu umushinga usobanurwa mundimi z’amahanga kandi banyiri bikorwa aritwe banyarwanda.

Kereka niba iyo mishinga bazayikorera abongereza .

Jean paul yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Uyumukobwa Ange kagame ni imfura nkase bazi kwicisha bugufi cyane Rwose ndamushimiye kuba yabonye ibyabaye muri missi Rwanda 2019 akagira nicyo abivugaho, imana imuhe umugisha.

Nsaguye thomas yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Ibyo Ange Kagame avuga ni ukuri,rwose ururimi rw’ikinyarwanda ruba ruhagije kugirango umuntu asobanure umushinga we wumvikane neza,cyane ko Uburezi bw’iki gihe nsigaye mbona izi ndimi dukoresha mpuza mahanga benshi mu vanyeshuri basoza amashuri yabo baba bazizi gacye gashobika.Ikindi uwo mushinga aba afire azawukorera murwanda ndetse mu banyarwanda.Ntabwo rero icyobgereza cg igifaransa byakabaye intandaro yo kubuza abantu amahirwe .Cyangwa se bajye babaza ugiye kubazwa ururimi yumva neza Abe arirwo bamubazamo,aho kumubaza mu ururimi atumva neza wamugani agasebera imbere yabantu kuriya cyane ko igikorwa cya miss kiba gikurikiranwa nabantu batandukanye kw’isi hose

Alias Claude yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

L’inspiration back up devrait penser et repenser à ce que devrait apporter cette compétition Miss Rwanda pour les rwandais, c’est deplorable que la miss élue par la majorité des rwandais ne soit parvenue dans le Top 5, ceci montre une manque de connaissance en ce qui concerne le marketing et la publicite , je ne veux pas être trop fanatique pour dire que miss Josiane mérite d’être couronnée Miss Rwanda pour ce soir, mais le fait qu’elle a été élue par beaucoup de gens , qu’elle a apporté cette compétition sur un autre niveau ( local, national et internationale), elle méritait bel et bien d’être parmi les top 5, ceci aurait pour but d’encourager ces jeunes filles de la campagne d’avoir confiance en elles; en plus de cela, cela lui aurait donné la chance d’expliquer son projet , et il y’avait beaucoup de chance qu’elle puisse trouver des bienfaiteurs. je ne vois pas pour quoi elle s’est faite éliminer alors que même ces top 5 élues n’allaient pas gagner les trophées en plus ca aurait être bien pour le show. la prochaine fois , la miss populaire doit figurer parmi le top 5, ca devrait être une privilège pour respecter le choix du public.

nzamurambaho yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka