Amwe mu mafoto utabonye y’igitaramo cya “Tera Sitori” cyabereye i Huye
Abaririmbyi b’ibyamamare mu Rwanda, The Ben, King James na Riderman bataramiye Abanye-Huye ku bufatanye na Sosiyete y’itumanaho, Airtel.

Tariki ya 11 Gashyantare 2017, nibwo bakoze icyo gitaramo cyo kwamamaza ibiciro bishya bya Airtel bitwa “Tera Sitori”.
Muri ibyo biciro bishya guhamagara umuntu wa mbere wishyura umunota wa mbere indi ikaba ubuntu, wakupa ugahamagara uwa kabiri ukishyura umunota wa mbere nk’ibisanzwe bagahita baguha gukoresha Twitter na Facebook ku buntu.
Wakupa ugahamagara uwa gatatu, wishyura umunota wa mbere nk’ibisanzwe, abasigaye bose utangira kubahamagarira ubuntu.
Igiciro cyo guhamagara imirongo itari iya Airtel ni 30RWf ku munota.
Kwinjira muri icyo gitaramo cyabereye iruhande rwa Stade Huye, byari ubuntu. Abantu baturutse hirya no hino mu Karere ka Huye no mu tundi turere bituranye, barimo urubyiruko, abana n’abakuze, bari baje kwirebera abaririmbyi bakunda.

The Ben, King James na Riderman baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda. Ibyo byatumye abitabiriye icyo gitaramo babyina, kuva gitangiye kugeza kirangiye.



















Andi mafoto menshi kanda hano
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|