Amafoto ya Neymar asomana n’uwo bahoze bakundana akomeje kuvugisha benshi

Itariki 5 Gashyantare ni umunsi w’ingenzi kuri Neymar. Iki cyamamare muri ruhago ni bwo yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Iy’uyu mwaka yabaye ku Cyumweru, aho uyu munsi we waranzwe no kwakira ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze yagenewe n’inshuti ze, abafana be, umuryango we ndetse n’ibindi birangirire muri ruhago.

Benshi baravuga ko Neymar yaba yarasubiranye n'umukobwa bahoze bakundana
Benshi baravuga ko Neymar yaba yarasubiranye n’umukobwa bahoze bakundana

Ubutumwa bw’urukundo bw’umukobwa witwa Bruna Biancardi wahoze ari umukunzi wa Neymar ndetse n’amafoto y’aba bombi, ni bimwe mu byatumye abenshi bakeka ko baba basubiye mu munyenga w’urukundo.

Ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, ni bwo amafoto agaragaza Neymar ari gusomona n’umukobwa bahoze bakundana mu myaka yashize yagiye hanze.

Ikinyamakuru The Sun cyanditse ko uyu mukobwa na we yari ari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’uyu mukinnyi, ndetse bananditse ko bishoboka ko baba basubiye mu rukundo bitewe n’amafoto ndetse n’amagambo Bruna Biancardi yanditse kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri, yifuriza Neymar isabukuru nziza y’amavuko.

Bruna Biancardi yaranditse ati “Isabukuru nziza, nakubwiye byinshi kuri uyu munsi. Mfashe uyu mwanya muto kugira ngo nandike. Umwaka wawe mushya uzabe igitangaza kandi uguhire! Ntukabure impamvu zituma wishima, inshuti ku ruhande rwawe, ibyo wagezeho ndetse n’intego nyinshi mu buzima. Imana ikomeze gukingira umubano wacu. Ndagukunda! Buri gihe unyizere”.

Bruna Biancardi w’imyaka 27 asanzwe ari umunyamideri uturuka muri Sao Paulo ndetse azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi batangiye gukundana muri 2021 ariko babigira ibanga, gusa batandukanye mu mpeshyi y’uwo mwaka ubwo uyu mukobwa yabyitangarizaga abinyujije kuri Instagram. Bruna yashinjaga Neymar ku muca inyuma akarengera.

Neymar ukinira Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Brazil, ni umwe mu bakinnyi bakunze kuvugwa mu rukundo n’abakobwa benshi.

Uyu mukinnyi yavutse tariki 5 z’ukwezi kwa Gashyantare mu 1992 ubwo bivuze ko ejo bundi hashize ari bwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 31 amaze avutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba mu rukundo se ni ukuryamana hanyuma mugatandukana???Urwo nirwo rukundo imana idusaba?Kuki mushyigikira ibintu bibabaza imana,mukabisiga umuntu???Mwabyise uko bigomba kwitwa??

kweli yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka