Amafoto:Umusore utabona yashushanyije Social Mula

Uwikunda Jean de Dieu, umusore ufite imyaka 25 y’amavuko, akaba afite ubumuga bwo kutabona, yatewe n’uburwayi bukomeye yahuye na bwo mu myaka ibiri ishize.

Mu minisi itatu gusa yashushanyije Social Mula
Mu minisi itatu gusa yashushanyije Social Mula

Uyu musore ufite impano ikomeye yo gushushanya, avuga ko kuva akiri umwana yabaye umufana ukomeye wa Social Mula, kugeza magingo aya akaba akiri umufana we ukomeye nubwo atakibasha kumubona nk’uko byahoze.

Ubwo Social Mula yamurikaga umuzingo (Album) we wa mbere yise ‘Ma vie’, Uwikunda yamushyikirije impano y’ifoto ye yashushanyije mu gihe cy’iminsi itatu, agamije kumugaragariza urukundo amukunda.

Uwo musore yagize ati “Ubusanzwe igishushanyo kintwara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu , ariko nkimenya ko Social azamurika iyi Album, sinasinziriye iki gishushanyo nagikoze mu minsi itatu gusa”.

Social Mula yakira iyi mpano yashimye cyane uyu musore, amwifuriza imigisha, anamutura indirimbo ye yise ‘super Star’ amwifuriza kuzatera intambwe akazavamo umuntu ukomeye mu bashushanyi n’ubwo atabona.

Dore amafoto Social Mula habwa impano yashushanyijwe na Uwikunda utabona:

Uwikunda yavuze uburyo akunda Social Mula kuva akiri muto
Uwikunda yavuze uburyo akunda Social Mula kuva akiri muto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Brother keep it up and love your job
Ibyiza birimbere

Frank yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka