Amafoto:DavyK yamuritse imyenda yakoze ivuye ku kubungabunga ibidukikije
Ku nshuro ya kabiri David Carmel Ingabire nyiri ‘DavyK’ (Inzu y’imideri) yamuritse imyenda yakoze avanye igitekerezo ku kubungabunga ibidukikije kandi ikaba ishobora kwambarwa na buri wese.

Ubwo yashyiraga ahagaragara iyo myenda kuwa kane tariki 7 Ugushyingo 2019, yagize ati “Abantu benshi iyo batekereje imyenda ya made in Rwanda bahita bumva imyenda ikoze mu gitenge ariko imyenda ikorerwa hano ni byinshi birenzeho, nkuko mwabibonye muyo twerekanye”.

David yavuze ko aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi myenda ari ku gihugu cy’u Rwanda, uko kiri imbere mu kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima byo mu mashyamba, ari na yo mpamvu amabara menshi ari icyasti kibisi cyiganjemo.
Akenshi abagura imyenda ikorerwa mu Rwabda bakunze kuvuga ko ibiciro biri hejuru ndetse n’abayikora bakavuga ko bibahenda kuyikora kuko ibikoresho babivana hanze bibahenze.

David yavuze ko DavyK yagerageje gukora imyenda abantu bari mu cyicro cyo hagati (middle) bashobora kugura bitabahenze cyane kuko ibiciro biri hagati ya 15,000frw na 100,000frw.
avuga ko ibi bizatuma buri wese bitewe nuko yishoboye abasha kwambara imyenda ikorerwa mu Rwanda.
Andi mafoto:













Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|