Amafoto: Abanyarwenya bashimishije abitabiriye igitaramo “Bigomba guhinduka II”

I Kigali habereye igitaramo cyiswe “Bigomba guhinduka II” kikaba ari igitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya kabiri.

Cyateguwe na Daymakers ihagarariwe na Clapton Kibonke. Batumiyemo abandi banyarwenya batandukanye bagaragaye ku rubyiniro barimo nka Michael Sengazi, Bishop Gafaranga, n’abandi batandukanye.

Harimo kandi n’umuhanzi Bushali ukunzwe muri iyi minsi mu njyana ya Kinyatrap, muri icyo gitaramo hakaba hatumiwe n’abavuza ingoma z’Abarundi.

Abitabiriye igitaramo "Bigomba guhinduka II" barimo abana, abakuru n’ibyamamare bitandukanye. Basusurukijwe n’abo banyarwenya kimwe n’abandi bafatanyije, nk’uko aya mafoto abigaragaza.

Amafoto: Kamanzi Natasha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka