Aline Gahongayire yasabiwe kwamamaza amavuta n’isabune by’ubwiza
Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yasabiwe ko ifoto ye yashyirwa ku mavuta n’isabune bikoreshwa ku ruhu ngo kuko basanga isura ye n’imiterere ye bishobora kwamamaza ibi bikoresho bikagurwa n’abatari bake.
- Aline Gahongayire
Byavugiwe mu kiganiro cy’imbonankubone umunyamakuru Mike Karangwa yatumiragamo abantu batandukanye kuri Instagram bakaganira ku buhanzi bwo mu Rwanda na Business maze abantu bagatanga ibitekerezo by’uko babona ubuhanzi bukwiye kujyanishwa n’ubucuruzi.
Muri iki kiganiro na Aline Gahongayire yari akurikiye, Mike Karangwa yabajije abantu uko babona uyu muhanzikazi akwiye guhuzwa n’ibikorwa by’ubucuruzi, maze abantu bavuga ko byaba ari byiza isura ye n’izina bye bishyizwe ku mavuta cyangwa isabune, bikagura igiciro kidahanitse cyane, iki gihe ngo byahita bigurwa bidasanzwe kandi na Aline na we akabyungukiramo.
Abari bakurikiye iki kiganiro, batanze ingero z’ukuntu hari ubwoko bw’ifarini isigaye yamamazwa na Bruce Melody ubu ikaba igurwa cyane kubera gusa iri zina, cyangwa imifariso yamamazwa na Jay Polly na Shaddyboo ubu ikaba isigaye igurwa cyane kubera abayamamaza.
Abatangaga ibitekerezo, bemeje ko nta kabuza haramutse hari amavuta cyangwa isabune bigiyeho ifoto n’amazina bya Aline Gahongayire (Alga) ngo abantu babigura ku bwinshi cyane ko afite abamufana batari bake.
Muri iki kiganiro, bavuzemo ko ubutaha bazatumira Aline Gahongayire akagira icyo avuga ku bijyanye n’uko na we abona isura ye n’ibihangano bye byakoreshwa mu kubyara amafaranga.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iryavuzwe riratashye, nanjye mfite amatsiko yo kuzibonera n’amaso yanjye ayo mavuta n’isabune hariho ifoto ya Aline Gahongayire, nongere ndebe n’ama CD mfite hano, coronavirus itaraza bajyaga batubwira ngo kiliziya yakuye kirazira,
Ntimuzacumuze umukozi w’imana. iyo ni photoshop, computer iba yamusize ibirungo, iyo sabune cg amavuta bizatasohobora. Nawe arabizi uko uruhu rwe rumeze atariho ibirungo. Nihitiraga