Aline Gahongayire yasabiwe kwamamaza amavuta n’isabune by’ubwiza
Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, yasabiwe ko ifoto ye yashyirwa ku mavuta n’isabune bikoreshwa ku ruhu ngo kuko basanga isura ye n’imiterere ye bishobora kwamamaza ibi bikoresho bikagurwa n’abatari bake.

Byavugiwe mu kiganiro cy’imbonankubone umunyamakuru Mike Karangwa yatumiragamo abantu batandukanye kuri Instagram bakaganira ku buhanzi bwo mu Rwanda na Business maze abantu bagatanga ibitekerezo by’uko babona ubuhanzi bukwiye kujyanishwa n’ubucuruzi.
Muri iki kiganiro na Aline Gahongayire yari akurikiye, Mike Karangwa yabajije abantu uko babona uyu muhanzikazi akwiye guhuzwa n’ibikorwa by’ubucuruzi, maze abantu bavuga ko byaba ari byiza isura ye n’izina bye bishyizwe ku mavuta cyangwa isabune, bikagura igiciro kidahanitse cyane, iki gihe ngo byahita bigurwa bidasanzwe kandi na Aline na we akabyungukiramo.
Abari bakurikiye iki kiganiro, batanze ingero z’ukuntu hari ubwoko bw’ifarini isigaye yamamazwa na Bruce Melody ubu ikaba igurwa cyane kubera gusa iri zina, cyangwa imifariso yamamazwa na Jay Polly na Shaddyboo ubu ikaba isigaye igurwa cyane kubera abayamamaza.
Abatangaga ibitekerezo, bemeje ko nta kabuza haramutse hari amavuta cyangwa isabune bigiyeho ifoto n’amazina bya Aline Gahongayire (Alga) ngo abantu babigura ku bwinshi cyane ko afite abamufana batari bake.
Muri iki kiganiro, bavuzemo ko ubutaha bazatumira Aline Gahongayire akagira icyo avuga ku bijyanye n’uko na we abona isura ye n’ibihangano bye byakoreshwa mu kubyara amafaranga.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iryavuzwe riratashye, nanjye mfite amatsiko yo kuzibonera n’amaso yanjye ayo mavuta n’isabune hariho ifoto ya Aline Gahongayire, nongere ndebe n’ama CD mfite hano, coronavirus itaraza bajyaga batubwira ngo kiliziya yakuye kirazira,
Ntimuzacumuze umukozi w’imana. iyo ni photoshop, computer iba yamusize ibirungo, iyo sabune cg amavuta bizatasohobora. Nawe arabizi uko uruhu rwe rumeze atariho ibirungo. Nihitiraga