Alicia Keys na Tiwa Savage bashobora gutaramira Abanyarwanda muri Kigali Up

Iserukiramuco rya Kigali Up riteganyijwe muri Kanama 2017 riri mu biganiro n’abahanzi b’ibyamamare kugira ngo bazaze gususurutsa Abanyarwanda bazitabira iryo serukiramuco.

Alicia Keys ashobora gutaramira Abanyarwanda muri Kigali Up
Alicia Keys ashobora gutaramira Abanyarwanda muri Kigali Up

Mu bashobora kuzaza mu Rwanda, harimo umuririmbyi wo muri Amerika Alicia Keys, umunya-Nigeria Tiwa Savage, umunya Senegal Ismael Lo n’umunya Benin Angelique Kidjo.

Ukuriye iryo serukiramuco, Murigande uzwi nka Might Popo yabwiye Kigali Today ko imyiteguro y’iri serukiramuco ihagaze neza.

Akomeza avuga ko bandikiye Alicia Keys akabasubiza, kandi ngo kugeza ubu ibiganiro bimeze neza nubwo atigeze atubwira ibyo bamaze kwemeranya.

Agira ati “Kuri Alicia Keys, ni umuririmbyi wabigize umwuga, turandika agasubiza. Sinahita mbabwira ibyo twandikirana ariko twizeye ko ashobora kuza i Kigali akaririmbira Abanyarwanda. Bitanakunze ubwo nyine nta kundi ariko kugeza ubu ibiganiro bimeze neza.”

Ismael Lo we ngo niwe wasabye kugaruka mu Rwanda kuko muri 2012 yari yaje mu Rwanda ku butumire bwa Kigali Up.

Agira ati “Ismael Lo yakunze Kigali, ubwe niwe wasabye ko yagaruka.”

Tiwa Savage wo muri Nigeria nawe ngo ni umwe mu bahanzi bifuzwa n’abayobozi ba Kigali Up, kuburyo ibiganiro bigenze neza ashobora kuza mu Rwanda muri Kanama 2017 ku nshuro ya mbere.

Angelique Kidjo nawe ashobora kwitabira iserukiramuco rya Kigali Up
Angelique Kidjo nawe ashobora kwitabira iserukiramuco rya Kigali Up

Undi utegerejwe i Kigali, ni umunya-Benin ufite ibikombe bitatau bya Grammy Awards na B.I.T, Angelique Kidjo.

Uyu ngo nawe asa n’uwamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Kigali Up kuza mu Rwanda nubwo imvugo ya Might Popo itabyerura neza.

Aba bahanzi bose baramutse baje, nibwo bwa mbere Kigali Up yaba yitabiriwe n’ibihangange muri muzika byinshi.

Hari abandi bo binavugwa ko bamaze kwemera kuza muri iri serukiramuco nka Rokia Traoré wo muri Mali, Manu Galu, n’abandi bo mu Rwanda bazatumirwa muri iri serukiramuco ryamaze kuba mpuzamahanga.

Iserukiramuco rya Kigali Up 2017, rizaba rifite umwihariko wo guteza imbere umuziki w’umugore.

Abategura Kigali Up bahamya ko bari mu biganiro na Tiwa Savage
Abategura Kigali Up bahamya ko bari mu biganiro na Tiwa Savage

Might Popo avuga ko abakobwa bakora neza umuziki mu Rwanda bashobora kuzabona umwanya wo kwigaragaza muri iri serukiramuco, harimo na bamwe mu bakobwa barangije kwiga umuziki mu ishuro ryo ku Nyundo.

Nubwo bitaremezwa neza, Kigali Up ishobora kuba ku matariki ya 11 na 12 Kanama 2017, ikazabera aho isanzwe ibera mu busitani bwa Stade Amahoro i Remera.

Ariko ngo haramutse haje umuhanzi ufite ubushobozi bwo gukurura abafana benshi, bakwagura ikibuga bagakorera no muri Parking ya Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

alicia uwo mutoto,ndamwemera pe!! azi ibyo akora.

joel yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

ewana mwidushyushya.nibiva mu gushoboka uzabone ubyandike pe.

bertin yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Alicia keys numwirasi ntawe muzabona kandi agira ivanguraruhu nubwo nawe afite isano nabirabura

patrick yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka