After Party y’igitaramo cyo kumurika alubumu ya Urban Boyz izabera Quelque Part
Nyuma y’igitaramo cyo kumurika alubumu “Batatu kurugamba” ya Urban Boys, tariki 24/11/2012, iri tsinda, abahanzi bakomeye bazaba bavuye Uganda ndetse n’abafana babishaka bazahurira Quelque Part bishimane bidasanzwe.
Muri icyo gitaramo kandi hazaboneka n’umwanya uhagije ku bafana bazaba bifuza kwifotozanya n’ibi bihangange bizaba byaturutse muri Uganda ndetse na Urban Boys ubwayo; nk’uko twabitangarijwe na Mister One umwe mubari gutegura iki gitaramo.
Hazaba kandi hari n’abahanzi bose bazaba baririmbye muri stade dore ko ngo abazajya bamara kuririmba bose bazajya bahita bamanuka baza Quelque Part. Si amafoto gusa kuko ngo n’abazifuza kuganira no gusangira n’aba bahanzi bazabibonera umwanya uhagije.

Bamwe muri abo bahanzi ni Jacky Chandiru wanakoranye indirimbo na Urban Boys bise “Take it off” ndetse na Washington wamamaye cyane kubera ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo. Yaririmbanye na Urban Boys indirimbo bise “BMW” (Be my wife).
Muri iki gitaramo kandi cyo kwishimana hazaba hari n’aba Dj b’inzobere bavuye muri Uganda, Anita Pendo w’umunyarwanda umenyerewe cyane mu gushyushya muri Primus Guma Guma Super Star n’abandi. Hazaba kandi ngo hari n’ikimansuro.
Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba ni amafranga y’u Rwanda 1000.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ababatipe barashoboye tugomba kujya inyuma tukabashyigicyira nkaban biwacu irwanda nibakomerezaho ibyiza nimigisha bibagirirweho