Abitabiriye igitaramo cya Bonhomme banyuzwe n’indirimbo zishimira Inkotanyi

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, iba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, Abahanzi nyarwanda bakoze igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ko zabohoye u Rwanda.

Umuhanzi Bonhomme yishimiwe n'abitabiriye igitaramo
Umuhanzi Bonhomme yishimiwe n’abitabiriye igitaramo

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku mugoroba w’itariki ya 02 Nyakanga 2022 cyitabirwa n’abantu batandukanye, ndetse hagaragayemo n’abakuze baje kwifatanya n’aba bahanzi gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda ni we wateguye iki igitaramo yise “Inkotanyi ni Ubuzima” agamije gushimira abasirikare b’Inkotanyi barokoye Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside.

Iki gitaramo uyu muhanzi yagihuriyemo n’abandi bahanzi barimo Eric Senderi, Munyanshoza Dieudonné uririmba indirimbo zo kwibuka n’iz’urukundo na Nyirinkindi.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ikigo gitwara abagenzi Horizon Express, umuryango wa AERG Rwanda, umuryango wa IBUKA na AVEGA.

Umuhanzi Bonhomme indirimbo ze zirimo Ikiguzi cy’amaraso, Amateka y’urugamba, Inkotanyi ni Ubuzima, zakoze ku marangamutima y’abitabiriye iki gitaramo cyo gushimira Inkotanyi ndetse abari aho bamufashaga kuririmba izi ndirimbo.

Bonhomme ku rubyiniro
Bonhomme ku rubyiniro

Monique Mukarukiriza ni umukecuru w’imyaka 67 witabiriye iki gitaramo. Yavuze ko nyuma yo kubona kuri televiziyo ko Bonhomme azaririmba, yifuje kuza kumureba kuko na we yifuzaga gushimira Inkotanyi aho zamukuye.

Ati “Nishimye nanjye ni ukuri uyu mwana w’umusore araririmba umutima wanjye nkumva uruhutse kandi nkumva ibyo nakabwiye inkotanyi abimvugiye”.

Uyu muhanzi Bonhomme yanamurikiye muri iki gitaramo umuzingo w’indirimbo ze 10 yakoze ndetse abwira abari aho ko zamaze kugera ku isoko, kandi ko uwashaka kuzigura yahita azibona.

Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nkuranga Egide, na we ari mu bitabiriye iki gitaramo. Yavuze kuri amwe mu mateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda mabi yanagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkuranga Egide yafashe umwanya wo gushimira Inkotanyi, asaba Abanyarwanda kudatatira igihango Igihugu gifitanye na zo, no gukomeza gusigasira ibyagezweho bamagana icyatuma Abanyarwanda basubira mu icuraburindi Inkotanyi zabakuyemo.

Ati “Umurongo Igihugu cyacu kigenderaho ni mwiza. Ndasaba Abanyarwanda cyane cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza gusigasira uru Rwanda nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abisaba Abanyarwanda gukomeza kugirana ubumwe tukubaka Igihugu cyacu cyiza.”

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Iki gitaramo cyagaragayemo agashya k’uwitwa Super Manager waguze CD imwe y’indirimbo za Bonhomme amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 200.

Umuhanzi Bonhomme asoza igitaramo, yafashe akanya avuga isengesho asabira umugisha Inkotanyi ari abakiriho, ndetse n’abaguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka