Abaririmbyi bari muri PGGSS batangiye kwiyegereza abafana
Abaririmbyi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 7 (PGGSS7) batangiye kwiyegereza abafana babo bahereye i Rubavu.

Mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017, bari bari mu Karere ka Rubavu aho bifatanyije n’abaturage bo muri ako karere mu muganda wo gutera ibiti.
Iyo gahunda yo kwiyereka abafana babo n’abandi baturage ngo bazayikomeza bakora umuganda ahantu hatandukanye.
Abaririmbyi bari muri PGGSS icyiciro cya 7 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.
Batangiye iyo gahunda yo kwiyegereza abafana mu gihe gabura iminsi itagera ku kwezi ngo ibitaramo bya PGGSS7 bitangire kuko bizatangira tariki ya 20 Gicurasi 2017.

Bizatangirira i Huye bisorezwe i Kigali ku itariki ya 24 Kamena 2017. Ahandi bizabera ni i Gicumbi, Ngoma, Rubavu. Ibyo bitaramo byose bizakorwa mu buryo bwa Live.
Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya Gatandatu yegukanywe n’itsinda rya Urban Boys.







Ohereza igitekerezo
|
Bull dogg ndamwewera