Abanyamideli b’Abanyarwanda barerekana ubwiza bw’ibihangano bya bo
Kuri uyu wa gatunu tariki ya 14 Ukwakira 2016, Abanyamideli b’abanyarwanda barerekana ubwiza bw’ibihangano bya Kinyarwanda bakora.

Igikorwa cyo kumurika ibi bihangano aba banyamideli bibumbiye mu itsinda bise Collective Rwanda, bacyise Collective Rwanda fashion week.
Iki gikorwa bari bufatanyemo na bamwe muri bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu, kirabera muri Kigali Serena Hotel.
Matthew Rugamba umwe mu bakuriye iri tsinda ryateguye iri murika, avuga ko rigamije kwerekana ubuhanga n’impano iri mu Banywarwanda.
Yagize ati” Iri murika rigamije kugaragaza ubwiza ndetse n’ubuhanga ibihangano bya Kinyarwanda bikoranye, kugirango abanyarwanda bitabire kubibyaza umusaruro”.
Rugamba avuga ko iki gikorwa bateguye kizaba ngarukamwaka, kugirango barusheho guhesha agaciro imideli ikorwa n’abanyarwanda, bahereye ku banyarwanda n’inshuti zabo.
Mu rwego rwo gushyigikira abanyamideli bateguye iri murika riri butangire saa moya z’ijoro, Rugamba yavuze ko Kwinjira ari 20,000frw na 15,000frw .
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ncaka kubaza umuntu ushaka kuba umunyamideli uweerekana imideli yakora iki?
waoooooooo!courage yenda abanyamideli baterimbere