Abanya-Rubavu baryohewe n’igitaramo cya “Tera Sitori” bataha batabishaka (Amafoto)

Ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho, Airtel abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda, The Ben, King James na Riderman basusurukije Abanya-Rubavu bataha batabishaka.

Abaririmbyi b'ibyamamare mu Rwanda The Ben, Riderman na King James basusurukije Abanyarubavu mu gitaramo cyateguwe na Airtel
Abaririmbyi b’ibyamamare mu Rwanda The Ben, Riderman na King James basusurukije Abanyarubavu mu gitaramo cyateguwe na Airtel

Ni mu gitaramo cyo kwamamaza ibiciro bishya bya Airtel bitwa “Tera Sitori”, cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2017.

Muri ibyo biciro bishya guhamagara umuntu wa mbere wishyura umunota wa mbere indi ikaba ubuntu, wakupa ugahamagara uwa kabiri ukishyura umunota wa mbere nk’ibisanzwe bagahita baguha gukoresha Twitter na Facebook ku buntu.

Wakupa ugahamagara uwa gatatu, wishyura umunota wa mbere nk’ibisanzwe, abasigaye bose utangira kubahamagara ku buntu.

Igiciro cyo guhamagara imirongo itari iya Airtel ni 30RWf ku munota.

Kwinjira muri icyo gitaramo byari ubuntu. Ibyo byatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi barimo abana, abasore, inkumi ndetse n’abakuze, baturutse mu Karere ka Rubavu no mu nkengero zako, baza kureba abahanzi babo bakunda.

Byagaragaraga ko Abanyarubavu bishimiye icyo gitaramo
Byagaragaraga ko Abanyarubavu bishimiye icyo gitaramo

Kuva saa cyenda igitaramo gitangiye kugeza saa kumi n’ebyri kirangiye, abakitabiriye wabonaga bishimye, babyina bazamura amaboko bakanyuzamo bakanaririmba zimwe mu ndirimbo abo bahanzi babaririmbiraga.

Ku rubyiniro habanje kujyaho umuririmbyi King James aririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo Naramukundaga, narashize, Rasta na Ganyobwe.

Hakurikiyeho umuraperi Riderman nawe aririmba indirimbo zitandukanye zirimo Bombori Bombori, GOOM.

Hari n'abari bazanye abana babo kureba igitaramo cyateguwe na Airtel
Hari n’abari bazanye abana babo kureba igitaramo cyateguwe na Airtel

Then Ben niwe wageze ku rubyiniro bwa nyuma maze aririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo Ko Nahindutse, Amahirwe ya nyuma, Roho yanjye na Habibi. Muri rusange yaririmbye indirimbo 20.

Ikindi ni uko The Ben na Ruderma bacurangiwe n’abarangije kwiga muzika mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.

Abanya-Rubavu bishimiye icyo gitaramo ku buryo kirangiye wabonaga badashaka gutaha bifuza ko abo baririmbyi bakomeza kubataramira.

Igitaramo nk’icyo kizabera i Huye iruhande rwa Stade Huye, ku itariki ya 11 Gashyantare 2017.

Andi mafoto y’igitaramo cya "Tera Stori"

King James niwe wabanje ku rubyiniro
King James niwe wabanje ku rubyiniro
Riderman yakurikiye King James ku rubyiniro
Riderman yakurikiye King James ku rubyiniro
The Ben niwe wagiye ku rubyiniro bwa nyuma
The Ben niwe wagiye ku rubyiniro bwa nyuma
Icyo gitaramo cyitabiriwe n'abantu babarirwa mu bihumbi
Icyo gitaramo cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byari Biryoshye kabisa

Kubwimana Jean yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

eee!!! mwatwemeje ka bus muzadusura ryari igatsibo
turabakunda peer!!!

devid yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka