Abana bafitanye igitaramo cyihariye na Alpha Rwirangira kuri Noheli

Umuhanzi w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yongeye gutangaza ko kuri Noheli azataramira abana bato ba hano mu Rwanda nk’uko asanzwe abigenza mu mpera z’umwaka.

Iki gitaramo ngo cyizabera ahitwa La Palisse Nyandungu mu mujyi wa Kigali ngo cyizatangira ku isaha ya saa munani z’amanywa gisozwe saa moya za nijoro, aho uyu muhanzi Alpha Rwirangira ngo azafatanya na Alpha Band & Families bagataramira abana bato mu rwego rwo kubafasha kurangiza umwaka neza nk’uko Alpha amaze kubibamenyereza.

Igitaramo cy'abana cya Noheli ngo kizasusurutswa n'aba bahanzi.
Igitaramo cy’abana cya Noheli ngo kizasusurutswa n’aba bahanzi.

Abahanzi bamaze kumenyekana bazifatanya muri iki gitaramo ngo ni Alpha Rwirangira, Jay Polly, Peace, Auddy Kelly,Umutare Gaby, Ciney, Active Group, Eric Mucyo ndetse n’umunyarwenya Nkusi Arthur.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 3000 ku bana na 5000 ku bantu bakuru bazaba baherekeje abana cyangwa se baje nabo gutaramana na Alpha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nabazaga niba muri ayo mafaranga 3000 cg 5000Frw bazahabwa n’icyo kunywa. Murakoze kudusobanurira

lily yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka