Abakunda kwidagadura muri Kigali bashyizwe igorora

Mu rwego rwo gufasha abanyakigali gusoza ukwezi bishimye kandi bidagadura, Umujyi wa Kigali wateguye igitaramo cyo kwidagadura kizajya kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, kikazaba ari igikorwa ngarukakwezi kikazajya kibera muri Car Free Zone mu Mujyi rwagati. Hazajya hatumirwa abahanzi n’amatorero abyina kinyarwanda atandukanye mu gususurutsa abawutuye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/07/2019, iki gitaramo kiratangirana n’Itsinda ricuranga ryitwa Aganze rimenyerewe gutarama mu mahoteli akomeye, umuhanzi Makanyaga Abdul, umuhanzi Bruce Melody ndetse na Nsengiyumva (Igisupusupu)

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/7/2019, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangaje ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abatuye mu Mujyi wa Kigali gushyuha bakishima kandi bakidagadura.

Busabizwa yagize ati “Ni gahunda tumaze igihe dutekerezaho kugira ngo Umujyi wacu ube ushyushye. Twabishyize mu mpera za buri kwezi kubera ko abantu baba bamaze ukwezi mu kazi barushye bakeneye kwidagura.”

Yongeyeho ati “Icyo gitaramo kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro muri car free zone. Kwinjira ni ubuntu, ntabwo tuzishyuza. Nubwo duhereye kuri Makanyaga ,Bruce Melody, Nsengiyumva ndetse n’Itsinda Aganze ntabwo ari abo tuzajya dukoresha gusa, n’abandi bose bakunzwe tuzabageraho kuko ni igikorwa kizajya kibaho buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, kikazakomeza. »

Abajijwe niba nta nyungu z’abahanzi bategura ibitaramo Umujyi waba ugiye kubangamira, ibyabo ntibyitabirwe, yasobanuye ko kuba Umujyi wa Kigali ubiteguye hakiri kare ubwo na bo bazajya bareba niba guhuza uwa gatanu wa nyuma w’ukwezi n’Umujyi ufiteho icyo gikorwa ntacyo biri bubatware, basanga harimo ikibazo bagafata undi munsi, basanga kandi nta kibazo bakabitegura na bo.

Busabizwa yatangaje ko hari igihe ibi bitaramo bizajya byimurirwa no hirya no hino mu turere tugize Umujyi wa Kigali nka Kicukiro bikaba byabera kuri IPRC, muri Gasabo bikaba byabera kuri ULK bitewe n’uburyo abantu bazagenda babyishimira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni inkuru nziza kabisa ku Banya Kigali.Bagiye kwidagadura buri kwezi nkuko basigaye bakora Sport rusange kabiri mu kwezi.Ariko tuge twibuka no gushaka Imana yaturemye,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka.Kubera ko bible yerekana ko abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake Imana izabima ubuzima bw’iteka.Muge mwibuka ibyabaye ku gihe cya Nowa.Uyu mugabo yarababwirizaga ngo bashake Imana bakanga,bakibera mu gushaka ibyisi gusa,kugeza igihe Imana yohereje Umwuzure ugatwara abantu bose bali batuye isi,uretse abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu avuga iyo nkuru,yavuze ko ariko bizagenda ku munsi wa nyuma.

hitimana yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka