Abahanzi bazegukana ibihembo byitwa Salax Awards bazamenyekana kuwa gatanu

Abahanzi bazegukana ibihembo byitwa Salax Awards bazabihabwa kuwa gatanu tariki ywa 28/03/2014 ubwo abitwa Ikirezi Group basanzwe babitegura bazatangaza ababyegukanye bakanabishyikirizwa mu mihango izabera ahitwa Gikondo ground hakunze kubera imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali.

Salax Awards ni ibihembo bihabwa abahanzi banyuranye baba bagiye batsinda mu byiciro bashyirwamo bijyanye n’ibyo bagezeho mu buhanzi bwabo, harimo injyana baririmbamo, umubare w’indirimbo zabo, uburyo zatunganyijwe n’uburyo zakunzwe n’ibindi.

Umuhanzi wegukanye intsinzi mu cyiciro arimo, ahabwa igikombe n’amafaranga agiherekeje, ajya ahinduka bitewe n’ayo Ikirezi group kigena gutanga buri mwaka. Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko muri uyu mwaka amafaranga azahabwa abahanzi bazatsinda yiyongereye akava mu bihumbi 100 y’u Rwanda, ubu umuhanzi uzatsinda akazahabwa ibihembo binyuranye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. Izindi mpinduka zagaragaye, ni uko ubu kuri iyi nshuro ya gatandatu nta gihembo cy’ishimwe kizahabwa umuhanzi ukizamuka.

Guhemba aba bahanzi bakoze ndeza mu mwaka ushize wa 2013 bizabera ahitwa Gikondo, hasanzwe habera imurikagurisha mu mihango izaba kuwa gatanu tarikiya 28/03/2014 guhera isaa kumi n’imwe z’umugoroba, ngo kwinjira muri ibyo biriro bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitatu ahasigaye hose. Iki gitaramo ngo kizasusurutswa n’ahabanzi banyuranye bazaba bo mu Rwanda.

Urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Salax Awards n’ibyiciro barimo:
BEST MALE ARTIST (UMUHANZI MWIZA MU BA GABO)
1. King James
2. Mani Martin
3. Riderman
4. Uncle Austin
5. Urban Boyz

BEST FEMALE ARTIST (UMUHANZI MWIZA MU BAGORE)
1. Allioni
2. Ciney
3. Knowless
4. Paccy
5. Queen Cha

BEST SONG OF THE YEAR (INDIRIMBO Y’UMWAKA)
1. Care
2. Ibitenge
3. Kanda amazi
4. Rubanda Rmx
5. Umuriro waste

BEST ALBUM (ALUBUMU NZIZA Y’UMWAKA)
1. Igikona
2. Kelele
3. Mudakumirwa
4. Uteye ubusambo
5. Uwo ndiwe

BEST GROUP (ITSINDA RYA MUZIKA RYITWAYE NEZA KURUSHA AYANDI)
1. Active
2. TBB
3. TNP
4. Urban Boyz
5. 2 4 Real

BEST GOSPEL ARTIST (UMUHANZI WITWAYE NEZA MU NDIRIMBO ZIHIMBAZA IMANA)
1. Beauty for Ashes
2. Bright Karyango
3. Gabby Kamanzi
4. Patient Bizimana
5. Serge

BEST HIP-HOP ARTIST (UMUHANZI WA HIP HOP WITWAYE NEZA)
1. Ama G The Black
2. Bull Dog
3. Fireman
4. Green P
5. Riderman

BEST RNB ARTIST (UMUHANZI WA RNB WITWAYE NEZA)
1. Bruce Melody
2. Christopher
3. Edouce
4. Gisa
5. Knowless

BEST AFRO BEAT ARTIST (UMUHANZI W’INJYANA YA KINYAFURIKA WITWAYE NEZA)
1. Kamichi
2. King James
3. Mico The Best
4. Senderi
5. Uncle Austin

BEST TRADITIONAL ARTIST (UMUHANZI WA GAKONDO WITWAYE NEZA)
1. Eric Mucyo
2. Inganzo ngari
3. Mani Martin
4. Jules Sentore

BEST NEW ARTIST (UMUHANZI MUSHYA WITWAYE NEZA)
1. Active
2. Kid Gaju
3. Social
4. Teta Diane
5. 2 4 Real

BEST VIDEO (INDIRIMBO Y’AMASHUSHO NZIZA)
1. Abanyakigali
2. Barahurura
3. Kanda amazi
4. Ninkureka ukagenda
5. Rubanda Rmx

DIASPORA RECOGNITION AWARD (UMUHANZI W’UMUNYARWANDA WITWAYE NEZA MU BABA HANZE Y’U RWANDA)
1. Ben Kayiranga
2. K8
3. Meddy
4. Stromae
5. The Ben

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka