Abahanzi barizeza abazitabira iserukiramuco ‘Wave Noheli Fest’ kuryoherwa

Ku matariki ya 24-25 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Kigali hitezwe iserukiramuco rya ‘Wave Noheli Fest’ rizitabirwa n’abahanzi bagezweho muri iyi minsi mu Rwanda.

Abo bahanzi barimo Yvan Buravan, Davis D, Alyn Sano, Bushali, Ish Kevin, Ririmba, Logan Joe na Kenny K-Shot.

Bamwe mu bashyushyarugamba bazaba bahari harimo MC Ange uzaba ari kumwe na MC Tino mu gususurutsa abantu mu gihe umuziki wo uzaba uvangwa na DJ Phil Peter afatanyije na Dj Ira.

Ubuyobozi bwa Show Makerz bwateguye iki gitaramo bwijeje abakunzi b’umuziki kuzitabira igitaramo kuko kizaba gishimishije, kikaba kizabera ahazwi nka Canal Olympia Rebero.

Iri serukiramuco rikaba rizaba ku nshuro ya mbere mu Rwanda by’umwihariko ku munsi wo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli aho rizakomeza kuba ngarukamwaka.

Abariteguye bavuga ko hazaba hari ibikinisho by’abana, aho gufatira amafunguro ndetse n’aho kugura ibyo kunywa byaba iby’abana ndetse n’abantu bakuru.

Abari gutegura iri serukiramuco bavuze ko bazakora ibishoboka byose rikaba ku buryo amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 azubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka