Abahanzi bari muri Primus Guma Guma basuye ishuri rya muzika ku Nyundo (Amafoto)
Abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2017 (PGGSS7) barahamagarira abiga mu ishuri rya Muzika ku Nyundo kubafasha guhangana n’umuziki mpuzamahanga.
Babibabwiye ubwo basuraga iryo shuri kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2017.
Abo bahanzi ubwo basuraga ishuri rya Muzika riri ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, batunguwe n’impano muri muzika abaryigamo bafite.
Platini uririmba mu itsinda rya Dream Boys, wavuze mu mwanya w’abo bahanzi bandi yatangaje ko bishimira uburyo umuziki wo mu Rwanda utera imbere, bateza imbere abawufitemo impano.
Agira ati “Twe mubona bamwe twatangiye umuziki tudafite ubumenyi nkubwo mufite, uretse kugendera ku mpano.
Mwe mwagize amahirwe mwiga byinshi twe tutabonye. Turifuza ko muza tugafatanya guhangana n’umuziki mpuzamahanga wadusize.”
Ishuri ryigisha muzika ryo ku Nyundo rimaze imyaka ine ritangiye, ryibanda guha abaryigamo ubumenyi bwo gukoresha ibikoresho bya muzika, kuririmba, kwandika, gutunganya umuziki no kuwucuruza.
Murenzi Janvier wigisha muri iryo shuri ahamagarira abahanzi bari muri PGGSS7 kugana iryo shuri bagafatanya gutanga ubumenyi muri muzika.
Agira ati “Ndabisabiye mujye muza mudufashe, musuhuze aba bahanzi bakiri bato kandi mubahe ubunararibonye.”
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ryo ku Nyondo bagaragarije abo bahanzi ko hari byinshi bazi muri muzika bararirimbira baranacura.
TMC umwe muri abo bahanzi wakurikiranaga imiririmbire y’abo banyeshuri, abyinisha ikirenge yagize ati “Ndabona ari byiza cyane.”
Abo bahanzi bari muri PGGSS7 mbere yo gusura ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo, babanje kwitabira igikorwa cyo gushyikiriza sheki ya miliyoni 3RWf zo kwishyurira mitiweri abaturage 1000 bo mu murenge wa Nyamyumba muri Rubavu.
Andi mafoto
Ubwo abahanzi bari bari mu ishuri rya Muzika ku Nyundo
Abahanzi bari muri Primus Guma Guma banasuye abaturage b’i Nyamyumba bagurira mitiweri ababarirwa mu 1000
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo rwose, Abanyarwanda tugomba kurangwa n’umuco WO gufashanya, that good wonderful