Abahanzi bagorwaga no kwitabira ibitaramo hanze y’igihugu basubijwe

Inama nkuru y’Abahanzi itangaza ko nta muhanzi uzongera kubura uko ujya mu bitaramo, mu maserukiramuco cyangwa mu marushanwa yatumiwemo hanze y’u Rwanda kuko igiye kujya ibibafashamo.

Ismael Ntihabose umuyobozi w'Inama Nkuru y'Abahanzi
Ismael Ntihabose umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abahanzi

Ibi bitangazwa mu gihe hari abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bagiye batumirwa mu bitaramo hanze y’u Rwanda ariko bakabura uko bajyayo kubera ko nta mafaranga abagezayo babaga bafite.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’inama nkuru y’Abahanzi handitsemo ko abahanzi bazajya bagira ikibazo nk’icyo bazajya bayegera ikabafasha.

Itangazo rigira riti “Inama y’igihugu y’abahanzi iramenyesha abahanzi batumirwa kujya guhagararira igihugu hanze mu rwego rw’ubuhanzi bakabura ubushobozi bwo kwitabira ubutumire, ko bajya bihutira kumenyesha inama y’igihugu y’abahanzi kugira ngo harebwe icyakorwa gishoboka hakiri kare.”

Ismael Ntihabose, umuyobozi w’inama nkuru y’abahanzi agira ati “Ni byiza ko bajya batugeraho hakiri kare tukareba icyo twabafasha. Sinshaka umuhanzi ubura amahirwe.”

Abahanzi batandukanye bahamya ko bagiye babura uko bitabira ibitaramo n’amaserukiramico batumiwemo hanze y’u Rwanda, banabyitabira bakagenda byabagoye cyane.

Umuhanzi Mani Martin avuga ko yigeze gutumirwa mu iserukiramuco rya muzika muri Zanzibar rizwi nka “Sauti za Busara” ariko gushaka amafaranga yo kumujyanayo biramugora.

Umuhanzi Mani Martin nawe yigize kugorwa no kwitabira iserukiramuco ryabereye muri Zanzibar
Umuhanzi Mani Martin nawe yigize kugorwa no kwitabira iserukiramuco ryabereye muri Zanzibar

Avuga ko byamusabaga Amadorari y’Amerika 1700, abarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 400RWf, kugira ngo abashe kugerayo ari kumwe n’abacuranzi be.

Akomeza avuga ko hari abari barabemereye kubarihira ayo mafaranga ariko ntibayabaha biba ngombwa ko biyambaza abandi bantu bakora iby’imyidagaduro, bateranya ayo mafaranga babona kugenda.

Si abahanzi gusa baburaga ubushozi bwo kwitabira ibyo baba batumiwemo hanze y’igihugu.

Ba Nyampinga na bo ni bamwe mu bahura n’ibibazo by’ubushobozi bibabuza kwitabira amarushanwa y’ubwiza agenda abera hirya no hino ku isi.

Miss Kwizera Peace ntiyabashije kwitabira irushanwa ry'ubwiza rya Miss United Continent 2016 kubera kubura ubushobozi
Miss Kwizera Peace ntiyabashije kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss United Continent 2016 kubera kubura ubushobozi

Nka Miss Kwizera Peace mu mwaka ushize wa 2016 yatumiwe mu irushanwa rya “Miss United Continent 2016” ryabereye mu gihugu cya Equateur ntiyajyayo kubera kubura ubushobozi.

Avuga ko byamusabaga Amadorari ya Amerika 6,500, abarirwa muri miliyoni eshanu n’ibihumbi 400RWf ariko abura aho ayakura.

Itangazo ryatanzwe n'Inama y'Igihugu y'Abahanzi
Itangazo ryatanzwe n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYO
ABO
BAHANZI

Emmanuel Belltra yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka