Abahanzi b’Abanyarwanda bataramiye muri Darfur mu rwego rwo kwizihiza isabuku y’ubwingenge no kwibohora

Kuwa kane tariki 05/07/2012, abahanzi b’Abanyarwanda bifatanije n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge, n’izabukuru y’imyaka 18 rumaze rwibohoye.

Abo bahanzi ni Jean Paul Samputu wakunzwe cyane ku ndirimbo “Nimuze tubyine”, Masamba Intore muri “Nyeganyega”, Miss Shannel muri “Ndarota”, Mani Martin mu ndirimbo “urukumbuzi” ndetse hakaba hari n’umucuranzi Mico Arcel.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa moya z’umugoroba kikarangira isaa tanu z’ijoro cyabereye mu mujyi wa El Fasher ahakorera ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya Rwanbatt 33.

Igitaramo cyitabiriwe n’abantu bakabakaba 1000 baturuka mu bihugu bitandukanye, barimo Prof Ibrahim Gambari, UNAMID Joint Special representative, Lt Gen Patrick Nyamvumba, uyobora ingabo za UNAMID, ndetse n’abandi basivili, abasirikari n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur.

Bukeye bwaho mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 06/07/2012 habaye ibirori by’Abanyarwanda gusa, aho nyuma yo guafata amafunguro Lt Gen Patrick Nyamvumba yashimiye aba baririmbyi b’Abanyarwanda bemeye kujya gutaramira Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro ndetse na UNAMID muri rusange.

Yashimiye kandi Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur bagize uruhare runini ngo iki gitaramo kigerweho. Lt Gen Patrick Nyamvumba yibukije abari aho ko ubwo bushake n’ubufatanye aribyo byatumye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahindutse ingabo z’igihugu zishobora kubohora igihugu hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 1994.

Yongeyeho ko ari nabyo byatumye Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bubashywe muri Darfur ndetse n’ahandi hose.

Nyuma y’amagambo yavugiwe muri ibi birori, hakurikiyeho igitaramo cy’abaririmbyi b’Abanyarwanda ndetse n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur, ubutumwa bwari muri izo ndirimbo bwaibanze ku mateka yo mu myaka ya 1990-1994.

Abasirikari n’abapolisi b’Abanyarwanda bari baturutse imihanda yose muri Darfur baje muri icyo gitaramo. Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur barenga 3200.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka