Abafite ubumuga bagiye kumurika imideri ngo bashimangire ko nabyo babishoboye

Abafite ubumuga butandukanye bazamurika imideri bwa mbere tariki 01 Ukuboza uyu mwaka muri Hoteli Serena kugira ngo bashimangire ko kugira ubumuga ntaho bihuriye no kuba udashoboye.

Iki gikorwa cyidasanzwe cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzizihizwa kuwa 3 Ukuboza 2013 mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma.

Mme Sylvie Nyirabugenimana ushinzwe itumanaho muri komisiyo y’Igihugu y’Abafite Ubumuga yabwiye Kigali Today ko imyiteguro irimbanyije abakobwa n’abahungu bafite ubumuga bitoza gutambagira neza, ariko bazaba bari kumwe n’abandi badafite ubumuga.

Bamwe mu bakobwa bafite ubumuga bazitabira kumurika imideri bitoza uko bazaseruka.
Bamwe mu bakobwa bafite ubumuga bazitabira kumurika imideri bitoza uko bazaseruka.

Yagize ati: “imyiteguro irarimbanyije, irimo irakorwa, biratangaje kubona umuntu ufite ubumuga agerageza kumurika imideri agatambuka n’imbago, ibintu bitamenyerewe cyangwa afite appareil ibyo twita porteuse [inyunganirangingo] ariko akagerageza gutambuka mu buryo bubereye kandi bushimishije abantu.”

Ngo icyo gitaramo kizasusurutswa n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutabona bazabyinira abakitabiriye kandi hari n’abahanzi bari mu bafite ubumuga bazaririmba bakanabacurangira.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abayobozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta, abafatanyabikorwa b’abafite ubumuga ndetse n’abandi bantu babishaka, asobanura ko kitagamije mbere na mbere gusarura amafaranga nk’uko ibindi bitaramo bimera ngo kigendereye kwerekana ko n’abafite ubumuga bafite ubushobozi.

Abakobwa bafite imbago n'inyunganirangingo bazamurika imideri nta mususu.
Abakobwa bafite imbago n’inyunganirangingo bazamurika imideri nta mususu.

“Uyu munsi ikintu tuwutezeho cyane cyane si amafaranga kuko amafaranga araboneka, icyo tureba cyane ni ubuvugizi, ni ukwerekana ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga, umuntu uza abone ko umuntu ufite ubumuga hari icyo ashoboye.”; nk’uko Nyirabugenimana abivuga.

Uko kumurika imideri, uyu mukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abafite ubumuga asanga ari uburyo bwo kubakorera ubuvugizi bakagaragaza ko bashoboye n’abategura ibikorwa nk’ibyo bakabaha umwanya nabo, ikindi ngo ni kubafasha gutinyuka kugira ngo bigirire icyizere babe bakwitabira amarushanwa atandukanye nta mususu.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, itike yo kwinjira iri ku mafaranga 5000 ahasanzwe, ibihumbi 10 ku banyacyubahiro n’ibihumbi 15 ku herekejwe. Nk’uko biteganyijwe, kizabimburirwa n’imurikabikorwa ry’abafite ubumuga zizatangira saa cyenda z’igicamunsi.

Abasore nabo bazaba babukereye.
Abasore nabo bazaba babukereye.

Ubusanzwe kumurika imideri byitabirwa n’abakobwa n’abasore b’ibishongore badafite ubumuga batambukana ishema n’ubukaka, kuba n’abafite ubumuga bagiye gutera ikirenge mu cyabo ni intambwe ikwiye gushimwa no gushyigikirwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

egoko! ubwose iyo mwikwiza ra? ndi mugenzi wanyu ariko iyo myambarire ndayigaye muzashake indi mugaragare mwikwije. muribeza mwikwije byaba akarusho!

JOJO yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

nibyiza guha abamugaye agaciro kuko sibo bigizeko ariko muge mwibuka nabarimugiturage murakoza mubambwirirengo After the loos life continus

bariyanga charles yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka