Aba nibo bakobwa bahatana na Miss Linda muri Miss University Africa (Amafoto)

Umutoniwase Linda, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017 ubu ari muri Nigeria aho ari guhatanira ikamba rya "Miss University Africa".

Miss Linda ari kumwe na bamwe mu bo bahatanira ikamba rya Miss University 2017
Miss Linda ari kumwe na bamwe mu bo bahatanira ikamba rya Miss University 2017

Miss Linda yahagarutse i Kigali yerekeza i Lagos muri Nigeria, ku wa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017.

Yahasanze abandi ba Nyampinga barenga 50 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Africa, kuri ubu bakaba bari mu mwiherero mbere yuko ku itariki ya 02 Ukuboza 2017, hatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss University Africa 2017.

Iryo rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye.

Kuva ryatangira icyo rigamije ni uguteza imbere ubumwe bw’abanyeshuri bo muri Africa, guteza imbere umuco, uburezi, kongerera ubushobozi urubyiruko no guca imyambarire idakwiye mu banyeshuri no mu rubyiruko.

Mu gihe mu marushanwa atandukanye y’ubwiza abera ku isi usanga abayitabira bategekwa kwambara Bikini kugira ngo babone amanota y’ubwiza bw’umubiri, mu irushanwa rya “Miss University Africa” ho Bikini ifatwa nk’ikizira.

Ni nayo mpamvu abaryitabira badashobora kwambara uwo mwambaro ugaragaza imiterere y’uyambaye.

Miss Linda muri Miss University Africa 2017, irushanwa rizira Bikini
Miss Linda muri Miss University Africa 2017, irushanwa rizira Bikini

Utsindiye iryo kamba aba ambasaderi w’abanyeshuri bo ku mugabane wa Afurika akabakorera ubuvugizi kugira ngo uburezi bwabo burusheho gutera imbere.

Hari amakuru avuga ko utsindiye iryo kamba ahabwa igihembo cy’imodoka nshya n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 50, abarirwa muri miliyoni 42RWf.

Guha amahirwe Miss Linda kugira ngo yegukane ikamba rya “Miss University Africa” ni ukujya ku rukuta rwa Instagram ya “Miss University Africa” ubundi ugakanda “Like” ku ifoto ya Miss Linda. Ubwo uraba umutoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amahirwe masa kuri miss wacu.We wish u all de best

Gaju Dorcas yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Eritrea and Mauritania Girls are the best.

Jean Claude Katumbi yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

abakobwa Bose ni beza pe

mutebi yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka