Zimwe mu mpamvu zatumye igitaramo cya Comedy Night i Rubavu kititabirwa

Hashize iminsi hategurwa igitaramo cy’abahanzi bagize itsinda rya “Comedy Night” i Rubavu ariko biza kurangira iki gitaramo kititabiriwe.

Zimwe mu mpamvu zaba zarateye iki gitaramo kutitabirwa nk’uko twabibwiwe na Nkusi Arthur, umunyamakuru akaba n’umwe mu bagize itsinda risetsa “Comedy Night” ngo harimo kuba iki gitaramo kitaramamajwe no kuba amatariki bateganyaga yarahindutse ku munota wa nyuma.

Urupapuro rwamamazaga iki gitaramo.
Urupapuro rwamamazaga iki gitaramo.

Ubwo bateguraga iki gitaramo bwa mbere ngo cyagombaga kubera muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK Gisenyi) i Rubavu tariki 25/05/2013 ariko biza kurangira kitabaye kubera ko muri iyi Kaminuza ngo hari gahunda yo kwibuka kuri uwo munsi.

Igitaramo cyaje kwimurirwa tariki 01/06/2013 ariko nabwo nticyabasha kwitabirwa kuko habayeho ikibazo mu kucyamamaza.

Nubwo abantu batigeze bitabira, ntabwo byababujije gutaramira bake cyane bari bahari. Arthur yagize ati: “Twategereje ko abantu baza turaheba ariko turavuga ngo nk’umu artist reka dukore, na bake baje ntibatahire aho...”.

Nkusi Arthur, umwe mu bagize itsinda Comedy Night.
Nkusi Arthur, umwe mu bagize itsinda Comedy Night.

Nkusi Arthur yagize ati: “Impamvu nta advertisement yigeze ikorwa, hari abantu bagombaga kudufasha kucyamamaza ariko twaje gusanga ari ntabyo bakoze, amatariki nayo byabaye ngombwa ko tuyahindura...”.

Yakomeje atubwira ko hari ikompanyi (company) yemeye kuzajya ibamamariza kuburyo batazongera guhura na kiriya kibazo. Ngo bazongera kwerekeza mu karere ka Rubavu mu mpera z’uyu mwaka wa 2013 kuko bafite gahunda yo kuzenguruka mu mashuri makuru ndetse n’ayisumbuye.

Abari baje mu gitaramo.
Abari baje mu gitaramo.

Itsinda rya Comedy Night rimaze kwamamara mu dukino dusetsa (comedy). N’ubwo mu karere ka Rubavu igitaramo cyabo kititabiriwe, hano I Kigali igitaramo cyabo kiri muri bimwe mu bitaramo bikurura abantu benshi aho usanga kiba kitabiriwe n’umubare munini cyane ugereranyije n’ibitaramo by’abahanzi baririmba.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka