Wilson Misago, umuyobozi wa Inyarwanda Ltd azashinga urugo muri week end itaha
Umuyobozi wa Inyarwanda Ltd Wilson Misago uzwi ku izina rya Nelly ari mu myiteguro ya nyuma yo gushinga urugo hamwe n’umukobwa witwa Hilarie Uwabimfura mu bukwe buzaba ku wa gatandatu tariki 14/09/2013.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire mu bukwe bwa Nelly, imihango yo gusaba no gukwa ngo izabera ahitwa Remera mu Ruturusu naho gusezerana imbere y’Imana bibere muri paruwasi ya EAR Remera. Biteganijwe kandi ko abatumirwa bazakirirwa mu karere ka Kicukiro, ahitwa Melrose Palace.
Abakurikirana amakuru y’imyidagaduro mu Rwanda baravuga ko ubu bukwe bwa Nelly na Hilarie buzitabirwa n’abahanzi benshi cyane kandi bose bakaririmba.
Wilson Misago bita Nelly ni umuyobozi mukuru wa Inyarwanda Ltd izwi cyane ku rubuga rwa interineti Inyarwanda.com rumaze imyaka itanu rutangaza cyane cyane amakuru ajyanye n’imyidagaduro.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
concs kabisa
Ndabona couple ihagaze neza ariko umuhungu avaneho kariya ka etiquette kw ikoti biriya ntibikibaho nibya baturage
Azagire urugo ruhire