Umunyabugeni Buregeya yateguye imurika ryo “Gutekerezanya umutima nama”
Innocet Buregeye usanzwe amenyerewe mu bugeni Nyarwanda ari gutegura imurika rifite insanganyamatsiko yo gufasha abantu gutekerezanya umutima nama.
Iri murika yise “The conscious mind” rizaba kuri uyu wa gatandaturariki 26 Werurwe 2016, riri mu rwego rwo gukomeza gukundisha Abanyarwanda ibihangano by’ubugeni, nk’uko yabitangarije Kigali Today.
Agira ati “Iyo witegereje ibihangano ugira amaranga mutima atandukanye bitewe n’uburyo bikozemo, amarangi, amabara atandukanye. Ubutumwa aho rero niho umutima nama nashatse gukoraho uherereye.”
Avuga ko iri murika rigammije kandi kwerekana ubugeni by’umwuga hakoreshejwe amarangi, bikubiyemo ubwiza n’ubutumwa. Akaba ari ho ahera yemeza ko ubugeni bukozwe neza bwafasha abene gihugu kwerekana ibyiza umuco, amateka, ubutwali by’Umunyarwanda.
Kuri we n’ubwo ubugeni butaramenyerwa mu Rwanda ku buryo bwakwinjiriza menshi ubukora, avuga ko abantu bakwiye kubufata nk’akandi kazi kose bakakubaha. Akongeraho ko kandi bugaragaza ibyiza by’igihugu cyane cyane iyo yagiye gukora imurika hanze yacyo.
Naho ku kibazo gikunze kwibazwa na benshi niba imyuga nk’iyi ishobora gutunga nyirayo, Buregeya avuga ko nta kabuza byatunga ubikora mu gihe abishyizemo umwuga.
Aho akorera usanga amashusho menshi agurishwa ari hagati y’ibihumbi 200Frw n’ibihumbi 40Frw. Abenshi mu baguzi b’ubugeni Nyarwanda ni abanyamahanga n’abanyamahoteli akorera imbere mu gihugu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
If not, we’ll inform you how Facebook ads might help drive quality website
visitors to your blog. One of the most extremely important matters
you will learn if you make Facebook Ad Power course is which types of ads could possibly get approved and which types of ads are going to be rejected.
But that has a slight change in approach, they may run ads
having a positive ROI (Return on Investment).