Umuhanzi Jason Derulo yaraye ageze mu Rwanda

Umuhanzi ukomeye wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jason Darulo, yaraye ageze mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27/07/2012.

Hari mu masaha y’Isaa Mbiri n’igice, ubwo Jason Darulo uje gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2 yasesekaraga ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, aho yakiriwe n’imbaga y’abakunzi be bari bamutegereje.

Bamwe mu bari bamutegereje, hari abanyamakuru, abategura Primus Guma Guma n’abandi benshi mu bakunzi b’umuziki. Hanagaragaye n’abandi bakobwa ba Nyampinga batandukanye.

Jason Derulo yakiriwe na benshi cyane.
Jason Derulo yakiriwe na benshi cyane.

Avuye ku kibuga cy’indege, Jason Derulo yerekeje muri Serena Hotel aho ari yaraye, we n’ikipe bari kumwe harimo umuvandimwe we.

Biteganyijwe ko Saa Saba zo kuri uyu wa Gatandatu, aribwo azagirana ikiganiro n’abanyamakuru, mbere y’uko igitaramo cyamuzanye kiba ku mugoroba mu masaha ya Saa Kumi n’ebyiri.

Abari bamutwaje imizigo harimo n'umuvandimwe we, ufite ibisage ku mutwe (dreads).
Abari bamutwaje imizigo harimo n’umuvandimwe we, ufite ibisage ku mutwe (dreads).

Iki gitaramo nicyo kizamenyekaniramo umuhanzi uzegukana igihembo cya PGGSS II gihwanye na miliyoni 24, hagati ya King James na Jay Polly. Biteganyijwe ko utsinda aza kuririmbana na Jason Darulo ku rubuga rumwe.

Ushinzwe kumurinda amwinjiza mu modoka.
Ushinzwe kumurinda amwinjiza mu modoka.
Yicaye mu modoka hamwe n'ushinzwe kumurinda, bamujyanye muri Serena Hotel aho arara.
Yicaye mu modoka hamwe n’ushinzwe kumurinda, bamujyanye muri Serena Hotel aho arara.

Kwinjira muri iki gitaramo kibera kuri stade Amahoro i Remera, 5.000 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 10 mu myanya.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

this guy behaved well.

hatel yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

yaraye yitwaye neza p0e Jason. Bien kabisa

Grace yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Abdallah, aba superstars baba bafite ababarindira umutekano wabo aho bari hose. Police nayo nka kuriya mubitaramo nayo irwumurindira ariko bariya nibo baba bamwegereye cyane, abo yizera,...kandi barahorana aho agiye hose. urumva ko Police yo ntiyamuhoraho aho agiye hose. Hanyuma uwegukana PGGSS 2 yaba Jay Polly cg King James, ariya mafranga bazajya bayamuha mubyiciro ntabwo bayamuha cash! harimo n’ayo kuzamukoresherezamo alubumu n’ukuyimurika kwayo,...kuri details reba inkuru yanditse gutya: "Umuhanzi uzegukana intsinzi muri PGGSS II azahabwa miliyoni 24"cyangwa ukurikire iyi link: http://kigalitoday.com/spip.php?article2293

Blair yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

none se police yu rwanda ntabwo yamwegera mwe mubizi munsobanurire kuko mbona burigihe aba super star bafite ababarinda munsobanurire na none ariya mafranga niba jay pole bazayamuha kash cyangwa mubyiciro mu mbwire banyarubuga rwose ndabasabye

ABDALLAH NIYOYITA yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka