Umuhanzi Ben Nganji yasezeranye na Ufitinema Yvette
Bisangwa Nganji Benjamin yamaze gusezerana imbere y’Imana na Ufitinema Yvette bari bamaranye imyaka irenga ibiri bakundana.
Umuhanzi mu njyana zitandukanye ariko by’umwihariko injyana ya Reggae, Bisangwa Nganji Benjamin uzwi ku izina rya Ben Nganji, yamaze kwambikana impeta y’urudashira n’umukunzi we Yvette Ufitinema, mu birori byabaye ku wa gatandatu tariki 6 Gashyantare 2016.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Kicukiro ahitwa Tropikana naho gusezerana imbere y’Imana bibera muri Paruwasi ya Kicukiro. Kwakira abatumiwe byabereye muri Alpha Palace Hotel iri i Remera.

Umuhango wo gusezerana mu mategeko wo wabereye mu murenge wa Nyakabanda ku wa 28 Mutarama 2016 saa munani.

Ben Nganji yamenyekanye cyane ku gihangano cye yihariye we ubwe yise “Inkirigito”. Ni umusizi, umunyarwenya n’izindi mpano zitandukanye.

Ben Nganji kandi yamenyekanye kuri zimwe mu ndirimbo ze harimo nka “Mbonye umusaza”, “Rehema”, “Nsazanye inzara”, “Uyu mukecuru”, “Umwali umwaye”, “Mon garcon”, “Ramba ramba”, “Uzabe umugabo”, “Nyina w’u Rwanda” n’izindi.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho nabasabaga Ngo niba bishoboka mwajya mutubwira nk’ama titles y’indirimbo muba mwaducurangiye mukiganiro cyanyu cya Nyiringanzo
Urugero:nk’indirimbo ivuga ngo,tubifurije kugaruka Amahoro Aho mujya hose,rwose wokabyara we ndakwinginze,umfashije nko muri Nyiringanzo yo kuwa mbere uyinkiniye ukanambwira uwayiririmbye waba umfashije,kuko nayumvishe mwatumiye Rubayiza ayicuranze mpita ndira kuko hari nyinshi yanyibukije kuva mubwana bwanjye, ubwo Uwitwa Rusakara yakundaga kuyishyiramo muri burakeye, Murakoze murakarama turabakunda cyane....!?!?!?!

Congs guys,may God bless you in all.
iyo ndirimbo mbonye umusaza na uzabe umugabo ndayikunda kuko zimpa kuzirikana irya mukuru.
Mbega Ukuntu Byari Byiza! Mbifurije Imigisha Y’ubwoko Bwose Mu Rugo Rwanyu!
Wapi kabisa. Abageni barakaye boshye abariye urusenda? Wapiiii
yego ben we shinga ruhame. uwo mugore we akora iki?
mumezeneza Imana izabafashe muzrugorwanyu