Stromae azasubukura ibitaramo bye muri Nzeri 2015 ariko ntazaza mu Rwanda
Paul Van Haver, umuhanzi w’icyamamare ku isi ndetse no ku mugabane w’Uburayi uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae, nyuma yo gusubika ibitaramo bye kubera impamvu z’uburwayi mbere gato y’uko aza kuririmbira mu Rwanda, kuri ubu yamaze gutangaza ko azasubukura ibitaramo bye muri Nzeri 2015 ariko nta gihugu cy’Afurika yashyize ku rutonde.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook ndetse no kuri Instagram kuri uyu wa 4 Kanama 2015 ahagana mu masaa cyenda na 46 z’amanywa, ni bwo Stromae, yatangarije abakunzi be ko agiye gusubukura ibitaramo bye.

Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka ku Munyanda n’Umubiligikazi, yagombaga gutaramira mu Rwanda ku wa 20 Kamena 2015 ndetse n’ imyiteguro yo kumwakira n’iy’igitaramo nyir’izina igeze kure aza kurwara bitunguranya biba ngombwa ko asubira iwabo mu Bubiligi.
Nubwo yamaze gutangaza ku mugaragaro ko muri Nzeri 2015 azasubukura ibitaramo bye, ku rutonde yasohoye hibereyeho ibice bitandukanye byo ku Mugabane w’Amerika.
Dore urutonde rw’aho Stromae azataramira mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira:
Ku wa 12 Nzeri 2015 azataramira i Miami, ku wa 14 Nzeri 2015 ataramire muri Atlanta, Mu gihe ku wa 16 Nzeri 2015 azaba ari I Washington, naho ku wa 18 Nzeri 2015 abe ari i Boston. Ku wa 21 Nzeri 2015 bwo azaba ari Chicago, ku wa 22Nzeri 2015 ajye i Minneapolis, ku wa 25 Nzeri 2015 abe ari Detroit, mu gihe ku wa 26 Nzeri 2015 azaba ari i Toronto, naho ku wa 28-29 Nzeri akajya i Montreal, iyi gahunda igasorezwa i Madison Square Garden ku 1 Ukwakira 2015.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo tubifata nkagasuzuguro pe
shyuuuuuuuuuu
azabireke ampime wagira har agakiza yarazanye rata @kiki arusha iki abandi bahaje agende nashaka ntazanagaruke peee ubundi agahinda gashire
Azarorere burya iyo amazi akubwiye ngo winyoga uyasubiza ko nta mbyiro ufite. Yibwira se ko abahaje abarusha iki? Ba Akon,Yvonne chakachaka,P.Square,Koffi Olomide n’abandi..... narorere rwose
Birababaje pe kuko tutabashije kumubona uwo muvandimwe.
Mwaramutse birababaje kubona atazaza iwabo nukuri twari tumwiteguye ariko ntacyo aho azajya hose imana izamfashe asoze amahoro concert ye wenda hari igihe azibuka aho akomoka adukumbure aze twishimane nawe