PGGSS III tangiriye i Rusizi
Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya gatatu (PGGSS III) yatangiriye mu karere ka Rusizi tariki 11/05/2013 ubwo abahanzi 11 bataramiraga imbaga y’abantu bari bateraniye kuri stade y’ako karere.

Muri rusanga iki gitaramo cy’itabiriwe n’Abanyarusizi biganjemo urubyiruko aho bari bizihiwe n’umunezero mwinshi, buri wese agaragaza ishyaka n’urukundo by’umuhanzi akunze aho bigaragazwa no gufana mu gihe cyo kuririmba. Bamwe babigaragazaga bamanika ibyapa n’amaboko.

Muri abo bahanzi 11 buri wese yagiye agira umwanya wo kuririmba ndetse agafata n’umwanya wo gusaba abazamutora bahitamo nimero ye.
Muri aya marushanwa hari abahanzi bizaniye ababafasha kwiyamamaza aho umuhanzi Senderi yari kumwe n’umukinnyi wa filime uzwi ku izina rya Mukarujanga akaba kandi yariyazanye n’umusore wagize umwuga kuvuza vuvuzera.

Umuhanzi Knowless nawe yari afite uwamwamamazaga wari wisize amabara umubiri wose mu mugongo handitse nimero ye.
mu Karere ka Rusizi ababahanzi baririmbaga bakoresheje play back ariko umwe mu bashyushya rugamba witwa Anitha yatangaje ko bazaririmba live mu turere tune aritwo Musanze, Rubavu, Mahanga ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Umuhanzi Senderi yasezeranyije abakunzi be ko nibaramuka ba mutoye azabitura kugurira Rayon sport abakinnyi babiri bo kugwego mpuzamahanga.
Muri icyo gitaramo, abakunzi b’akayoga bishimiye igabanuka ry’ibiciro bya Primus kuko ebyiri zaguraga amafaranga 500 bityo abantu bakica akanyota dore ko bari banaguye agacuho ko kubyina bafatanyije n’abo bahanzi.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bakunzi ba rayon sport ngaho nimutore senderi turebeko imvugoye ariyo ngiro mubikore nzi yuko muri benshi.natabikora??????