PGGSS 2: King James afite ubwoba
King James, umwe mu bahanzi bane basigaye muri PGGSS 2 afite ubwoba bwinshi mu gihe ejo kuwa gatandatu tariki 14/07/2012 ari bwo hazamenyekana abandi bahanzi babiri bazasezererwa abandi babiri bagakomeza.
Abinyujije kurubuga rwe rwa Faceboook tariki 12/07/2012, King James yagize ati: “Bonjour! hasigaye umunsi umwe!!!!ubu wambaza niba mfite ubwoba! ndabufite byo!!!!wowe ntabwo ufite se? birashoboka ko twakomeza paka ku gikombe ariko biri mu biganza byanyu....andika sms 10 wohereze kuri 4343, niyo ntwaro yonyine yo kwimara ubwoba duterwa n’iri rushanwa, merci”.
Tariki 13/07/2012 mu gitondo nabwo King James yongeye kwibutsa abakunzi be ko uyu munsi ariwo wanyuma wo kumutora bamuha amahirwe yo kuzaza mu bahanzi babiri bazasigara ku munsi w’ejo. Yagize ati “Morning! uyu niwo munsi wanyuma w’amatora kandi insinzi y’ejo ibari mu biganza mwandika 10 mukohereza kuri 4343, thx”.

Nubwo James yanditse inshuro nyinshi yibutsa abakunzi be kandi anababwira ko aribo bazamuha amahirwe ndetse akanongeraho ko afite ubwoba, siwe wenyine kuko mbere yaho Jay Polly nawe yari yasezeye muri PGGSS 2 n’ubwo yageze aho akisubiraho.
King James rero kuri ubu hirya no hino mu gihugu ndetse no ku modoka ye hatangiye kugaragara bimwe mu byapa bimwamamaza dore ko ibi Knowless we yabitangiye cyera.
King James yisobanura avuga ko abona koko ko ubu bigeze ahakaze cyane akaba ari yo mpamvu atangiye gushyiramo ingufu ze zose ngo arebe ko yakwegukana iki gikombe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Hi?twaguteye inkunga twohereza mesage ndetse tugumya gufata iryi buryo tugusabira gutsinda ijuru rirabikora uratsinda.none ntiwigeze woherereza abari bakuri inyuma mesage ibashimira.ngaho ijoro ryiza ubutaha ujye ushima kugirango abakunzi bawe barusheho kukuba hafi.thank u
JAMES TURAKWEMERA BYAHATARI GATAGARA HIGH SCHOOL(HUYE) TUKURI INYUMA
King jemus humura uzatwara igikombe kandi nawe ube ku mavi ijuru ribigufashemo tx
BIG UP KING James TUKURI INYUMA NYANZA RUHANGO NO MU MAJYEPFO YOSE. Imana ni byose iragufasha